Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

U Burusiya bwaburiye u Bwongereza ko bushobora guhura n’akaga gakomeye nyuma y’uko hemejwe ko indege zitagira abapilote, (drones) zakozwe n’u Bwongereza zakoreshejwe mu bitero biherutse kugabwa ku bigo bya gisirikare n’ibikorwa by’inganda by’u Burusiya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Burusiya mu Bwongereza, yashinje iki gihugu guhitamo nkana kongera ubukana bw’intambara bahanganyemo na Ukraine, ivuga ko uko uruhare rw’u Bwongereza muri iyi ntambara ruzagenda rwiyongera ari na ko buzaryozwa byinshi.

Ku ruhande rw’u Bwongereza bwavuze ko buhagaze kuri Ukraine mu buryo budashidikanywaho kandi u Burusiya budakwiye gushidikanya ku cyemezo cyo guhangana n’ubushotoranyi bwabwo.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yashimangiye ko yiyemeje guha Ukraine ibikoresho ikeneye kugira ngo ibashe kwirwanaho kugira ngo itsinde ubushotoranyi bw’u Burusiya.

BBC yatangaje ko Ukraine imaze iminsi igaba ibitero i Moscow no mu tundi duce tw’u Burusiya aho yibasira inganda zitunganya peteroli, ibigo by’ubwikorezi n’ibikoresho by’ikigo Wildberries, kimwe mu bigo bikomeye by’ubucuruzi bwo kuri internet mu Burusiya.

Mu minsi ibiri ishize ingabo za Ukraine zarashe drone zibarirwa mu magana i Moscow ndetse Guverineri waho, Andrey Vorobyov, yemeje iby’ibyo bitero byahitaye umwana w’imyaka 10, ndetse BBC yemeje ko drone zakozwe n’u Bwongereza zakoreshejwe muri ibyo bitero, bivugwa ko byateje igihombo cy’arenga miliyari 35 z’amapawundi.

Kuva u Burusiya bwatangira kugaba ibitero byagutse kuri Ukraine, muri Gashyantare 2022, u Bwongereza bwabaye mu bihugu by’ingenzi ku rwego mpuzamahanga byashyigikiye Ukraine.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE