Gloria Bugie yatangaje abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo

Gloria Bugie yatangaje abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie yatangaje abahanzi batatu muri Uganda yifuza cyane gukorana na bo indirimbo agaragaza ko barimo Juliana Kanyomozi.

Ni bimwe mu byo uwo muhanzi yagarutseho ku mugoroba w’itariki 17 Kanama 2026, ubwo yavugaga ku ntego afite muri muzika, agasobanura ko hari abahanzi amaze igihe yubaha yifuza gukorana na bo mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Nifuza gukorana indirimbo na Maddox, Juliana Kanyomozi na Cindy Sanyu. Kuri njye byaba ari ibintu bishimishije cyane naba nkabije inzozi kuko nakuze mbakunda kandi ndabubaha.”

Bugie agaragaza ko yifuza kungukira ku bunararibonye bw’aba bahanzi, mu gihe na we yaba akora umuziki ushobora guhuza abakunzi ba muzika bo mu bisekuru bitandukanye muri Uganda.

Uwo muhanzikazi amaze igihe yigaragaza mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, aho arushaho kumenyekana binyuze mu bihangano bye ndetse n’ibitekerezo bye atajya atinya gutangaza ku mbuga nkoranyambaga no mu ruhame.

Gloria Bugie azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Sagala” yakoranye na A Pass, “See Me”, “Nyash”, “Chikicha” yakoranye na B2C ndetse na “Kampala”, zikaba zimwe mu ndirimbo zamufashije kumenyekana no gukomeza kwigarurira abakunzi ba muzika muri Uganda.

Gloria Buggie yatangaje yifuza kuzakorana umuziki n’abarimo Cindy na Juliana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25