Ubwenge buhangano bugiye kwifashishwa mu kuvangura ibishingwe 

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Urugaga rw’Abikorera PSF, ku bufatanye na Kampani ikusanya imyanda COPED, isanzwe itwara ibishingwe, batangaje ko bari kwiga kuri Sisitemu y’ubwenge buhangano izajya yifashishwa mu kurengera ibidukikije hibandwa ku gukusanya no kuvangura imyanda yatangirijwe mu Imurikagurisha rya 2026.

Karake Steven umukozi wa PSF yavuze ko PSF ifasha Leta mu gukusanya imyanda, ishyirwa ku isoko, kugira ngo ive mu bidukikije, ariko no kurengera ubuzima bw’abaturage, yagize ati: “REMA yashyizeho itegeko rica Pulasitiki, ariko kubera ko inganda zacu zazikoreshaga mu gupfunyika, bemera kugira uruhare mu kugarura ibyo bapfunyikamo igihe byabaye imyanda, inganda rero zishyura amafaranga muri PSF na yo igakorana n’abatwara imyanda n’abayitunganya.”

Karake yakomeje agira ati: “Ni ubwa mbere iri koranabuhanga rigiye gukoreshwa, kuko twatangiye kurigeragereza muri iri murikagurisha rya 2026, ariko turateganya ko rikomeza no mu tundi Turere.”

Iri koranabuhanga kandi yavuze ko rishobora gukoreshwa n’abikorera batandukanye, amahoteli, inganda, kuko hari imyanda iba ikomoka ku byo bakora, ati: “Uyu mushinga w’iri koranabuhanga rero uragenda waguka, wageragerejwe muri Expo, nyuma yayo rero turiga uburyo wakwaguka ukagera no ku bandi bafatanyabikorwa, cyangwa abakusanya imyanda benshi, abatunganya imyanda, amahoteli n’abandi.., kandi turashaka ko ugera no mu gihugu  hose.”

Kuva imurikagurisha rya 2026 ryatangira ku wa 28 Nyakanga, kugera kuwa 14 Kanama hari hamaze gukusanywa imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ingana n’ibilo 330. Ibyerekana neza ko umubare wabyo ugenda wiyongera bityo hakwiriye gufatwa ingamba mu maguru mashya bitari byangiza ibidukikije cyangwa ngo bishyire ubuzima bw’abaturage mu kaga nkuko bishimangirwa na Buregeya Paulin umuyobozi mukuru wa COPED.

Yagize ati: “Iri koranabuhanga rizajya rishyirwa aho bashyira imyanda (pubeli/ Poubelle), ijye itanga amakuru kuri mudasobwa y’abatwara imyanda ko igihe cyo kuyitwara kigeze, si ibyo gusa kuko hari n’irindi koranabuhanga rizajya rifungura aho gushyira imyanda gusa igihe ugiye kuhashyira igikwiriye kuhajya.”

Yongeyeho ati: “Kimwe mu bintu twabonye ikoranabuhanga na AI risigaye riri mu bintu byose, mu gutwara abantu hajemo Tap and Go, kwa muganga hakoramo sisiteme, aho abantu bahagarika ibinyabiziga (baparika), hajemo ikoranabuhanga ribwira umuntu ko huzuye, ubu rero twazanye ikoranabuhanga, aho dufite sisiteme ushyira muri pubeli, akaba ari yo twe tuvugana na yo, tugirana amasezerano n’umuntu ufite imyanda, nka hoteli, hanyuma tukajya dukorana na Pubeli, kuko iyo yuzuye iduha amakuru ngo nduzuye muze muntware, rero iri koranabuhanga ryageze mu bintu by’ibishingwe.

Turateganya kwagura, ubu twatangiriye muri iri murikagurisha, ariko hari izindi ziba mu Turere, na zo dukeneye ko zaba zirengera ibidukikije, ni ukuvuga ko imyanda yose irimo igira uko yegeranywa, rero kimwe mu byo dutenganya ni uko dufatanyije na PSF iri koranabuhanga ritazagarukira i Kigali ahubwo rikagera n’ahandi”.

Yasoje asaba abafatanyabikorwa n’abandi bakunda ibidukikije ko bajyana muri iyi gahunda. Ati: “Dukeneye rero abantu tujyanamo, inshuti z’ibidukikije n’abandi bafatanyabikorwa baze dufatanye muri iki gikorwa cyagoranye kuva imyaka yose ishize kuvangura imyanda byabaye ikibazo, dufite icyifuzo rero ko abantu bose baza tugafatanya, twabitangiye nka COPED na PSF ariko ntiduhagije turifuza ko uru rugamba rutaba urw’umuntu umwe. Imurikagurisha rya 2026, ryatangiye ku wa 28 Nyakanga rirangira ku wa 17 Kanama 2026.

Karake Steven, umukozi wa PSF
Ahagenewe gushyira imyanda ivuye mu imurikagurisha
Ubwenge buhangano bugiye gukoreshwa mu gutandukanya ibishingwe
  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE