‘InshaAllah’ ya The Ben yujuje miliyoni z’abayirebye mu minsi ibiri gusa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

Indirimbo nshya y’umuhanzi The Ben yise ‘InshaAllah’ yujuje miliyoni z’abayirebye mu minsi ibiri gusa imaze ishyizwe ku rubuga rwa Youtube, bituma uwo muhanzi akuraho agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy.

Indirimbo ‘Inshallah’, The Ben yayishyize hanze tariki 16 Kanama 2026, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki kuva ku munsi wa mbere isohotse, bishimangirwa n’uko mu masaha 48 ya mbere, amashusho yayo amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,100 kuri YouTube.

Ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru mu gitaramo cya Gen-z Comedy show, The Ben yabajijwe ibanga akoresha kugira ngo amare imyaka isaga 10 ariko indirimbo ze zikomeze zikundwe nk’uko byahoze, avuga ko nta kindi ari ubuntu bw’Imana.

Yagize ati: “Ndamutse mvugishije ukuri navuga ko harimo ubuntu bw’Imana, ntabwo nabyita imbaraga zanjye, kuko nkunda kwiherera nkasaba Imana ubuntu bwayo. Muri make ni ryo sengesho nshobora gusenga kenshi gashoboka. Nshobora no kudasenga nsaba amafaranga cyangwa ibindi ahubwo nkasaba ubuntu bw’Imana.”

Ibyabaye byatumye The Ben aca agahigo kari kamaze igihe gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo ye ‘My Vow’, na yo yigeze kuba iya mbere mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zagejeje ku bantu miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa.

Ku wa 22 Nyakanga 2021, ni bwo Meddy yashyize ku murongo wa Youtube indirimbo yise ‘My Vow’ yakiranwa yombi n’abakunzi b’umuziki aho tariki 24 Nyakanga yari yamaze kugera ku bantu miliyoni imwe ibintu byari bishya mu muziki nyarwanda.

Kugeza ubu ‘Inshallah’ imaze kurebwa n’abantu barenga 1 100 000 mu minsi ibiri, bityo irenga imibare ‘My Vow’ yari yaragejejeho mu gihe kingana n’icyo.

Muri iyo ndirimbo, The Ben agaragaza inkuru y’umusore ufite urukundo yifuza ko abonye uwo mukobwa akunda atazigera akina n’ayo mahirwe kandi ko Imana ibishatse yazamwambika impeta akamwizeza ko nibabana bazaba mu buzima bw’ibyishimo n’udukino twa hato na hato turanga abakundana.

Mu nyikirizo agira ati: “Nzagukirigita InshaAllah, InshaAllah, nzakwambika impeta, nizera ko ari wowe ntakizabihindura, ningira umugisha Insha Allah InshaAllah […]

Ni indirimbo ije myuma y’igihe kigera mu kwezi The Ben ayiteguje ibyo benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bari bamaze kwinubira, bavuga ko uwo muhanzi atinda gushyira hanze indirimbo icyakora we akavuga ko akunda kwirinda gukorera ku gitutu kugira ngo ahe abakunzi be indirimbo nziza bazahora bakunda.

The Ben yakuyeho agahigo kari gafitwe n’indirimbo ya Meddy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE