Zambia: Perezida Hakainde Hichilema yongeye gutorerwa manda ya kabiri n’amajwi 60%
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatsinze amatora yongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri Manda ya kabiri, ku majwi agera kuri 60% mu matora yabaye ku Cyumweru gishize, nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje kuri uyu wa Kabiri.
Aya matora yabaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze uburyo ubutegetsi bwa Hichilema bwayagenzuraga cyane, bavuga ko bwagize uruhare mu kuyobora no kugena uko ibikorwa by’amatora bigenda.
Ibyavuye mu matora ntibyatunguranye cyane, kuko Hichilema, uyobora Zambia kuva mu 2021, yari ahanganye n’abakandida 13, barimo uwahoze ari Guverineri w’Intara, Brian Mundubile, wari uri kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya mbere.
Mundubile w’imyaka 55, watangiye kwiyamamaza muri Gicurasi, yabonye hafi 38% by’amajwi, nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya Zambia, Mwangala Zaloumis, yabitangaje.
Zaloumis yavuze ko mu turere 226 tugize site z’amatora, dutanu ari two tutari twabarurwa. Icyakora, yavuze ko “amajwi asigaye atitezweho kugira ingaruka zikomeye ku musaruro rusange w’aya matora.”
Mbere y’amatora, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango igize sosiyete sivile yari yaragaragaje impungenge z’uko umwanya wa politiki wagendaga ugabanyuka, bishingiye ku mbogamizi zashyirwaga ku bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Indorerezi, haba ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ab’imbere mu gihugu, muri izi mpera z’icyumweru bavuze ko ibyo bibazo byagize uruhare mu gutuma abakandida batabona amahirwe angana mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Umwuka mubi wakomeje kwiyongera nyuma y’amatora, ubwo inzego z’ubutegetsi zataga muri yombi abantu bagera kuri 12, barimo abayobozi bakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gikorwa cyo gusaka cyakurikiwe no kurasana amasasu menshi.
Guverinoma yavuze ko abatawe muri yombi bakekwaho kuba bafitanye isano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibikorwa by’ubwigomeke byabaye mu gihe cy’amatora. Icyakora, ishyaka rya NRPUP rya Mundubile ryahakanye ibyo birego.
Euro News yanditse ko aya matora yabonwaga nk’aho ari kamarampaka ku buyobozi bwa Hichilema muri manda ye ya mbere, aho ubukungu bwa Zambia bwongeye kuzamuka nyuma y’imyaka yari imaze ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.