Nyagatare: Kagitumba barashima ko boroherejwe akazi na rifani  zitunda umusaruro

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare bahawe rifani zitwara imizigo bavuga ko byaborohereje akazi bigabanya imvune bagiraga ndetse banazikoresha mu yindi mirimo ibinjiriza amafaranga.

Aba bagore bavuga ko bamaze amezi atandatu bahawe moto zitwara imizigo zizwi nka rifani aho bazikoresha mu gihe cy’isarura bageza umusaruro wabo ku buhunikiro.

Ibyo ngo byagabanyije imvune bagiraga bikorera ku mutwe ndetse n’igihe bamaraga bakusanya umusaruro wabo.

Kamagaju Halima yagize ati: “Twajyaga twikorera ku mutwe tukavunika cyane, kubera ko inaha duhinga kandi tukeza imyaka myinshi. Ikindi kuko dukorera mu makoperative wasangaga umusaruro wacu tugomba kuwuhuriza hamwe kugira ngo tuzabone uko tugurisha ku giciro cyiza, aho byadusabaga igihe kirekire cyo kuwutunda tuwugeza ku buhunikiro.”
Akomeza agira ati: “Kuri ubu ntitukivunika cyane kuko twahawe ibi binyabiziga bidufasha gutwara umusaruro, aho twaciye ukubiri no gutwara ku mutwe. Turashima ubuyobozi bwadutekerejeho bukaduha izi rifani ziri kudufasha cyane.”

Uretse kugabanya imvune aba bagore banavuga ko kubona uburyo bwo gutwarira rimwe umusaruro wabo bituma utangirika ugakomeza kugira ubuziranenge.

Mukamana Drothee agira ati: “Uko twakoreshaga imbaraga z’umubiri mu gusarura twikorera ku mutwe byatinzaga umusaruro wacu mu mirima ukangirika. Hari ibyaboraga byatinze kugera ku buhunikiro. Uyu munsi ibi ntibikiriho kuko dusarura duhita dupakira muri rifani bikagera aho tubibika vuba bitangiritse. Byabaye igisubizo ku buhinzi bwacu.”

Mukarwego Marianne we avuga ko ibinyabiziga bahawe binabinjiriza amafaranga mu gihe bitari gukoreshwa mu mirimo yabo ya buri munsi

Ati: “Iyo akazi kabaye gake mu mirima yacu cyane iyo tutari gusarura, rifani twahawe zikora ibiraka bigatunda imizigo y’abaturage bakatwishyura. Ibi biri kudufasha cyane mu kwiteza imbere. Ubu ntabwo twabura amafaranga yo kwikemurira ibibazo yaba ibyo mu miryango yacu mu gihe hari uhuye n’ikibazo ndetse n’ibirebana no kunoza ubuhinzi bwacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abagore bazihawe gukomeza kuzibungabunga babibyaza umusaruro bikabafasha gukomeza intambwe y’iterambere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yagize ati: ”Biriya binyabiziga byatanzwe n’ubuyobozi kugira ngo bifashe mu bikorwa by’abaturage byo kwiteza imbere cyane mu bijyanye n’ubuhinzi.Tuzi ko ababihawe batangiye kubibyaza umusaruro, tukaba tubasaba gukomeza kubyitaho ntibyangirike bareba, iyangiritse igakoreshwa kugira ngo bizarambe kandi bibateze intambwe yisumbuye mu bikorwa byabo bibaganisha ku iterambere.”

Rifani 5 zatwaye miliyoni 26 zatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), ahibanzwe ku bari mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Rifani zitwara imizigo bahawe uretse kubafasha gutunda imyaka banazikoresha mu biraka bibinjiriza amafaranga
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE