Kunywa ibiyobyabwenge si indangagaciro y’Abanyarwanda – Dr. Bizimana

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye Abanyarwanda kugira indangagaciro zirimo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano mu rwego rwo kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwiteza imbere.

Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabivugiye mu Murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, ahizihirijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Dr. Bizimana, yavuze ko ntawe uzemera ko u Rwanda, nyuma yo kuva ahabi rukazahurwa, rwongera kwicwa n’ibiyobyabwenge, uburumbo, uburaya cyangwa izindi ngeso mbi izo ari zo zose. Ati: “Tugomba kubirwanya tukabitsinda, ntitugomba kubirebera. Umuco wacu nituwuhungure ibiwica, tuwinjizemo ibiwutera gukura ugana hejuru, tuwinjizemo ibituma ugomba guhora ari nta makemwa. Nitwiyubahe twirinde kwigira ubusa, kwigira abashenzi n’impfabusa. Nguwo Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Ngicyo igisobanuro nyacyo cy’Umuganura.”

Yongeyeho ati: “Itariki ya 7 Kanama 2026 ni umunsi Igihugu cyahaye Abanyarwanda wo kwizihiza Umuganura, dusangira umusaruro wavuye mu maboko yacu. Nta Munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza twagezeho tubyigejejeho.”

Uyu munsi wizihijwe mu gihe inzego zitandukanye ziri mu rugamba rwo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge, zimaze guhitana abantu 50 kuva uyu mwaka watangira, abandi 100 bagahuma, mu gihe abandi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abandi benshi bakaba barabaswe na zo.

Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Umuganura washimangiraga Ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro Abanyarwanda bahuriyeho. Yavuze ko buri gihugu kibeshwaho n’umuco n’indangagaciro zacyo, ari na yo mpamvu u Rwanda rukomeza kwizihiza Umuganura.

Ati: “Izi ndangagaciro twagiye tuzitakaza, hanyuma ni yo mpamvu hari ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zica. Biraturuka ku kuba tutumva ko turi bene Kanyarwanda kandi dufatanyije.” Yibukije ko kuganura bifite inkomoko ku byo dukora, ashishikariza buri wese gukora cyane kandi agakora agamije kuzamura umusaruro.

Ati: “Mu muganura, dusangira ibyo twejeje ariko tunazirikana inzira n’uburyo twakoresheje ngo tubigereho. Twakoresheje ubumenyi n’ubuhanga, dukoresha ifumbire, guhinga, twiyuha icyuya, duhangana n’ibibazo. Gukorera hamwe, kudacika intege, kwihangana, kwitanga, n’andi mahame mbonezamurimo. Ni yo twashyize imbere, dushyira imbere ingengamyitwarire yatumye umusaruro mwiza ugerwaho.”

Minisitiri wa MINUBUMWE aha abana amata, mu rwego rwo kwizihza Umuganura
  • NDOLI Sitio
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE