Perezida Kagame yashimye Senateri Mukabalisa witangiye Igihugu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye Senateri Mukabalisa Donatille witangiye igihugu mu myaka isaga 20 yamaze mu nzego za politiki n’imiyoborere, avuga ko yaranzwe n’ubwitange, ubunyangamugayo, kwicisha bugufi no kubahiriza inshingano yari afite.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa bwe bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ambasaderi Bazivamo Christophe, mu muhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Senateri Mukabalisa Donatille, witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.
Uyu muhango wabereye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abo mu muryango we, abavandimwe, inshuti n’abandi bakoranye na we mu bihe bitandukanye.
Mu butumwa bwa Perezida Kagame, yihanganishije umuryango wa Senateri Mukabalisa n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko igihugu kibuze umuntu wagize uruhare rukomeye mu iterambere ryacyo. Perezida Kagame yavuze ko Senateri Mukabalisa yaranzwe n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no kubahiriza inshingano, ari na zo zamufashije gusohoza neza inshingano zitandukanye yagiye ahabwa cyangwa atorerwa.
Bazivamo ubwo yatangaga ubwo butumwa bwa Perezida Kagame yagize ati: “Senateri Mukabalisa Donatille yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, zirimo kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano afite, yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi, kandi zose yagiye azisohoza neza n’ubwitange bwinshi.”
Yakomeje avuga ko ubwitange bwe bwaturukaga ku kuba yarasobanukiwe ko gukorera igihugu ari inshingano ikomeye kandi ifite agaciro gakomeye. Ati: “Ibyo byaterwaga n’uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye.”
Perezida Kagame muri ubwo butumwa, yavuze kandi ko uwo mutima wo kwitangira abandi ari wo waranze ubuzima bwa nyakwigendera Mukabalisa, ukamuhesha icyizere n’icyubahiro mu bo bakoranye. Ati: “Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu cyimushimira ubwo bwitange.”
Perezida Kagame kandi yashimye uruhare Mukabalisa yagize mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL), avuga ko atari Perezida w’ishyaka gusa, ahubwo ko yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n’umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo kirambye.
Yavuze ko Mukabalisa asigiye ishyaka n’igihugu imishinga n’icyerekezo kigari bigamije gukomeza kwiyubaka no guteza imbere igihugu. Muri uwo muhango kandi, Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, na we yagarutse ku nshingano zitandukanye Senateri Mukabalisa yagiye asohoza no ku murage mwiza yasize mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n’abakugiriyeho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro.”
Perezida wa Sena kandi yashimiye abayobozi, abavandimwe n’abandi bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Mukabalisa, anihanganisha umuryango we. Ati: “Bayobozi muri hano, bavandimwe, mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko, ndabashimira ko mwitabiriye iki gikorwa cyo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, nongeye kwifuriza umuryango we gukomera kandi tuwizeza ko tuzakomeza kuwuba hafi.”
Urugendo rwa Mukabalisa muri politiki
Donatille Mukabalisa yinjiye muri politiki mu mwaka wa 2000, ubwo yabaga umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho. Muri icyo gihe, yagize uruhare mu bikorwa by’Inteko, ndetse aba Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi.
Mu 2003, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL) akaba yitabye Imana ari Perezida wa ryaryo, aho yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’Inteko no mu ifatwa ry’ibyemezo bijyanye n’imiyoborere n’iterambere ry’igihugu.
Hagati ya 2011 na 2013, Mukabalisa yabaye Umusenateri, mbere yo kongera gusubira mu Mutwe w’Abadepite. Mu 2013, yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite, asimbura Rose Mukantabana. Yongeye gutorerwa kuyobora uyu Mutwe mu 2018, akomeza kuri uyu mwanya kugeza mu 2024.
Nyuma yo kurangiza manda ye nka Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa yakomeje ibikorwa bya politiki. Ku wa 19 Nzeri 2024, yagizwe Umusenateri, bityo agaruka mu Nteko Ishinga Amategeko akomereza imirimo muri Sena. Mukabalisa yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026, ari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubutumwa bw’akababaro bwatanzwe n’inzego zitandukanye z’igihugu ndetse n’imitwe ya politiki, zashimye uruhare yagize mu miyoborere y’u Rwanda no mu bikorwa bya politiki, cyane cyane imyaka isaga 20 yamaze akorera igihugu.


