U Rwanda n’u Butaliyani mu biganiro byo kwakira abasaba ubuhungiro 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yemeje ko u Rwanda n’u Butaliyani biri mu biganiro bigamije gushyiraho uburyo bwo kwakira abasaba ubuhungiro, hifashishijwe Inkambi y’Agateganyo u Rwanda rusanzwe rufite i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Makolo yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye na Royal FM, ubwo yabazwaga impamvu u Rwanda rukomeje kugirana ibiganiro n’ibihugu by’i Burayi ku bijyanye n’abimukira, nyuma y’uko amasezerano rwari rwaragiranye n’u Bwongereza ku kwimurira mu Rwanda abasaba ubuhungiro atageze ku ntego yari yitezwe.

Yasobanuye ko kimwe mu biri kuganirwaho ari uburyo bwo gukoresha Inkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera nk’ahantu hizewe ho kwakirira imiryango n’abantu badafite ahandi berekeza, ariko agaragaza ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro.

Yagize ati: “Kimwe mu bitekerezo turi kuganiraho ni uburyo bwo kubakira by’agateganyo dusanzwe dufite i Gashora, nk’ahantu hizewe ku miryango idafite ahandi ijya. Ibiganiro biracyakomeje, nta mwanzuro urafatwa.”

Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwitabira ibiganiro nk’ibi bishingiye ku mateka yarwo n’ubunararibonye rufite mu kwakira no gufasha impunzi n’abimukira.

Yagize ati: “U Rwanda rumaze igihe kirekire rufite ubunararibonye mu bibazo by’abimukira n’impunzi. Bitewe n’amateka yarwo, Abanyarwanda benshi bahunze igihugu mu bihe bitandukanye, cyane cyane mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari abagiye mu bihugu by’akarere nyuma bakagaruka, abandi bamara imyaka myinshi ari impunzi mbere yo gutahuka.”

Yavuze ko ayo mateka yatumye u Rwanda rusobanukirwa neza ubuzima bw’abantu bahunga ibihugu byabo, bityo rugashyiraho politiki ibakira neza. Ati: “Kubera ayo mateka, twumva neza ubuzima bw’umuntu uhunze igihugu cye nta cyo asigaranye. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite politiki ifunguye yakira abanyamahanga, kandi usanga ivangura rikorerwa abanyamahanga ridakunze kugaragara.”

Makolo yavuze ko kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 100 ziganjemo izaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi.

Yasobanuye ko impunzi ziba mu Rwanda zemerewe gukora akazi kazibeshaho, zigahabwa ibyangombwa biziranga, zikabona serivisi z’ubuvuzi ndetse igihugu kigafatanya n’Imiryango mpuzamahanga kugira ngo zibashe kubaho mu mutekano mu gihe zitegereje gusubira iwabo cyangwa kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kuzakira.

Yongeyeho ko iyi politiki imaze imyaka isaga 30 ishyirwa mu bikorwa kandi ari yo ishingiyeho uruhare rw’u Rwanda mu gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira ku rwego mpuzamahanga.

Ku bijyanye n’ibiganiro biri kuba hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, Makolo yavuze ko ikibazo cy’abimukira banyura mu nzira zitemewe n’amategeko ari ikibazo cyugarije Isi yose, bityo bikaba ari ibisanzwe ko u Rwanda rugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa barwo hagamijwe gushaka ibisubizo birambye.

Yibukije kandi ko mu 2018 u Rwanda rwashyizeho Inkambi y’Agateganyo i Gashora, yakira abimukira b’Abanyafurika bakurwa muri Libya ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.

Kuva icyo gihe, ibihumbi by’abimukira banyuze muri iyi nkambi, aho benshi bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byabemereye guturamo burundu. Makolo yavuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro ushimishije, kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi n’imiryango yabo.

Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa mu kwakira aba bimukira by’agateganyo, mu gihe dosiye zabo zisuzumwa mbere yo kwimurirwa mu bindi bihugu, kandi ko ari muri urwo rwego ibiganiro n’u Butaliyani bikomeje.

Mu gusubiza abanenze gahunda y’ubufatanye hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda ku kwimura abimukira, yaje guhagarikwa, Makolo yavuze ko u Rwanda rugikomeje kwemera ko intego yarwo ari nziza kandi ikwiye.

Yagize ati: “Tuzi ko ibyo dukora tubikora tugamije impamvu nziza.”

Yakomeje agira ati: “Ndetse n’amasezerano twagiranye n’u Bwongereza, atagezweho kuko yaje guhagarikwa, yari ashingiye ku guha abantu aho baba. Nta kibi kiri mu guha abantu ubuturo.”

Makolo yongeyeho ko amasomo u Rwanda rwakuye mu byabaye mbere yarufashije kurushaho kunoza uburyo ruhangana n’ibibazo nk’ibi.

Ati: “Ibintu byose dukora bidufasha kumenya uko ikintu gikurikiyeho twagikora neza kurushaho.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rubona ubufatanye mu bijyanye n’abimukira nk’uburyo bwo gukumira Abanyafurika bashora ubuzima bwabo mu ngendo zitemewe kandi ziteje akaga.

Ati: “Ntidushaka ko Abanyafurika bakora ingendo ziteje akaga bambuka ubutayu, bakaza gupfira mu Nyanja ya Mediterane.”

Yakomeje agira ati: “Ntidushaka ko urubyiruko rw’Abanyafurika rubabara mu bihugu rutakiriwe neza. Turashaka ko  rwishimira kuba ku Mugabane warwo kandi rukagira uruhare mu kuwubaka.”

Makolo yavuze ko kugeza ubu nta gihe ntarengwa kirashyirwaho cyo gusoza ibyo biganiro.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Butaliyani ku wa 4 Kanama, Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni ari gushyira imbere gahunda yo gushinga ibigo by’igerageza byo koherezamo abimukira boherezaa mu bihugu bya gatatu, mu rwego rwa gahunda yagutse y’u Burayi igamije gukaza imicungire y’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibyo binyamakuru byatangaje kandi ko u Butaliyani buri gukorana na Danemark, Otirishiya n’u Buholandi kuri uwo mushinga, watanzwe mu nama idasanzwe yahuje ba Minisitiri b’Umutekano w’Imbere mu Bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

U Rwanda, Uganda na Ghana ni byo bihugu bya Afurika byatangajwe ko ari byo ibiganiro by’ibanze byamaze gutangiriramo.

Itangazamakuru ryo mu Butaliyani kandi ryatangaje ko Roma yizeye ko ibyo bigo bya mbere by’igerageza bishobora gutangira gukora bitarenze mu mwaka wa 2027, mu gihe icyo gihugu gikomeje gusaba ko gahunda nshya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo kwita ku bimukira no kubasubiza iwabo yashyirwa mu bikorwa vuba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro n’u Butaliyaniku kwakira abimukira
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE