Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasezeye kuri Ambasaderi Belén wa EU mu Rwanda ucyuye igihe
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasezeye kuri Belén Calvo Uyarra wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, nyuma yo gusoza inshingano ze za dipolomasi, ashimirwa uruhare yagize mu gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango.
Minisitiri w’Intebe yakiriye Belén Calvo Uyarra ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, mu muhango wo kumusezeraho nyuma yo kurangiza manda ye nk’Ambasaderi wa EU mu Rwanda.
Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, atangira ku mugaragaro inshingano ze muri Nzeri uwo mwaka. Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare rukomeye mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, by’umwihariko binyuze mu mishinga y’iterambere no mu nkunga zitandukanye.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ushyigikira gahunda zinyuranye zirimo ubuhinzi, ubukungu, uburezi, imiyoborere myiza, iterambere rirambye n’izindi zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Mu 2023, EU yahaye Guverinoma y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 11 z’Ama-Euro, angana na miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’ibura ry’ibiribwa n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ku wa 4 Kanama 2026 kandi, EU yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro, asaga miliyari 67 Frw, azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyo nkunga izashyigikira icyiciro cya kabiri cya gahunda ya Hangaribihe, igamije kongera ubushobozi bw’urwego rw’ubuhinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko mu turere dusanzwe twibasirwa n’ingaruka zayo, cyane cyane utwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
EU yanateye inkunga ibikorwa remezo n’imishinga y’iterambere mu Karere ka Rubavu, birimo Icyambu cya Rubavu cyo mu Murenge wa Nyamyumba, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Hanga Hub Rubavu, ndetse n’uruganda BioMasters rutunganya ibicanwa bitangiza ibidukikije.
Belén Calvo Uyarra ateganyijwe gusimburwa n’Umufaransa Jérémie Blin, wamaze guhabwa uburenganzira bwo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
