U Rwanda na EU basinyanye amasezerano ya miliyari 67 Frw yo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro [asaga miliyari 67 Frw], azafasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 4 Kanama 2026, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi, Yusuf Murangwa mu gihe Ubumwe bw’u Burayi bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Belén Calvo Uyarra yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake n’ubufatanye bw’ibihugu bigize EU mu guteza imbere ubuhinzi burambye kandi bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Twishimiye cyane ko binyuze muri iyi gahunda turimo kurushaho gushimangira ubufatanye bwacu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gushyigikira intego dusangiye zo guteza imbere gahunda z’ibijyanye n’ikirere ndetse n’urwego rw’ubuhinzi.

Iyi gahunda igaragaza icyizere dufitiye icyerekezo gikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST) y’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye turimo kubaka kugira ngo dushyigikire ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyerekezo.”

Ambasaderi Belén Calvo yagaragaje ko icyiciro cya mbere cya gahunda yo gushyigikira Ingengo y’Imari y’Ubuhinzi Bujyanye n’Imihindagurikire y’Ibihe (Climate-Smart Agriculture Budget Support Programme) cyashoboye guhuza neza ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi.

Yongeyeho ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizakomeza gushyigikira ivugururwa rya politiki, gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye no gushaka andi mafaranga yunganira uyu mushinga, kugira ngo politiki zashyizweho zihindurwe ibikorwa bifatika bigirira akamaro abahinzi, abaturage bo mu cyaro n’ibisekuru bizaza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko uyu mushinga uzibanda cyane k’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, aho amapfa akomeje kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi. Yagize ati: “Dukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi kuri hegitari. Hari uturere twibasiwe n’amapfa, bityo gahunda zo kuhira imyaka ku buso buto zigomba kwagurwa.”

Yakomeje avuga ko hakenewe kwibanda ku byanya bigega nk’ahantu hatoranyijwe, bikaba byarahujwe bigenewe kongera umusaruro w’ubuhinzi, hibandwa ku buhinzi bubungabunga ubutaka, kurwanya isuri, guteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka, gukoresha imbuto n’amoko y’ibiti byihanganira imihindagurikire y’ibihe, no kongera ubushakashatsi n’udushya muri ibyo byose kugira ngo umusaruro n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibihe bikomeze kwiyongera.

Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda imaze gutoranya ibyanya bigega  13 379 hirya no hino mu gihugu, bifite ubuso burenga hegitari 495 000. Buri gice cyakorewe isesengura ry’ibikenewe, ndetse hashyirwaho ushinzwe ubuhinzi (Agronome) ushinzwe gufasha abahinzi muri ako gace.

Dr. Ndabamenye yashimangiye ko ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije bidashobora gutandukanywa. Yagize ati: “Urwego rw’ubuhinzi n’urw’ibidukikije bifitanye isano ya hafi. Tugomba kwigisha abahinzi uburyo bwo kuhira buhendutse, kongera ubuhinzi buvanzemo ibiti, guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukomeza gufasha abahinzi bato.”

Yongeyeho ati: “Hari uturere dukeneye ishoramari rinini. Dukeneye gahunda ihuriweho izamura ubuhinzi burambye, iteza imbere uburyo bwiza bwo guhinga kandi igatanga imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe.”

Aya masezerano y’inkunga yubakiye ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Muri gahunda y’ubufatanye bw’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda yo mu myaka ya 2021–2027 (Multiannual Indicative Programme), EU yemeye gutanga inkunga ya miliyoni 390 z’amayero mu rwego rwo gushyigikira inzego z’ingenzi zirimo uburezi, guteza imbere ubumenyi no gushakira imirimo urubyiruko, cyane cyane mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Iyo gahunda kandi ishyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza ubukungu burengera ibidukikije, iterambere ry’ubukungu ridaheza, ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza mu rwego rwa politiki n’ubukungu mu Rwanda.

U Rwanda na EU byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubuhinzi bwihanganire imihindagurikire y’ikirere
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE