Iwawa: Abanyeshuri 2 001 bahindutse basubijwe mu buzima busanzwe
Abanyeshuri 2 001 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Iwawa basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo gukorerwa isuzuma bagasanga amasomo bize abafasha kugororoka barayumvise neza ndetse bahava baranize umwuga ubafasha kwiteza imbere.
Amwe mu masomo bigishijwe azabafasha kudasubira mu ngeso bahozemo ariko abafasha guhinduka mu myumvire, harimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, gahunda yo kwiyobora no kugira amahitamo meza (iLead program), imyuga itandukanye nk’ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubukanishi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Kanama 2026, mu kigo ngororamuco cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu rwagati, mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro, kiri ku buso bwa hegitari 140.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yibukije abanyeshuri ko ari bo bigenera igihe bamara hano kuko iyo uhindutse usezererwa ugataha, ariko udahindutse akaba akomeza kwiga kugeza ahindutse.
Yagize ati: “Uyu munsi turasubiza mu buzima busanzwe 2001 muri mwebwe, uko badusobanuriye ni uko abo bakorewe isuzuma, bagasanga amasomo bize barayize neza, bagaragaza impinduka, kandi ko biteguye gusubira mu muryango nyarwanda bagafatanya n’abandi.
Icyo bivuga ni uko ari mwe mwigenera igihe mumara mu igororamuco kuko iyo bagukoreye isuzuma bagasanga ibyo wize warabyize neza, impinduka uzigaragaza, mu byakuzanye warahindutse mu buryo bwose, baragusezerera ugasubira mu buzima busanzwe.”
Yakomeje kandi asaba abagiye gutaha kuzaba abaturage beza bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu birinda gusubira mu ngeso mbi zabazanye muri iki kigo.
Muri rusange icyiciro cya 25 kiri kugororerwa Iwawa kigizwe n’abanyeshuri 4 845 bamaze igihe gisaga umwaka n’amezi ane, bahabwa ubujyanama mu buryo butandukanye, bagatozwa kirazira zibafasha kuba Abanyarwanda Igihugu cyifuza.
Muri bo, abasaga 2 000 bahawe inyigisho zo gusoma no kwandika, bahawe umwanya wo kuvumbura no kugaragaza impano bifitemo, batojwe gukunda no kunoza umurimo, bakaba basaba ko Leta yashyiraho ingamba ziborohereza mu gihe bazasubira mu muryango bavuye mu igororamuco, harimo guterwa inkunga n’ibindi byatuma baba bahuze ntibasubire mu ngeso mbi.




