Nyabihu: Ivuriro ry’ibanze rya Rukoma ryarafunze, bakora 20 Km bajya kwivuriza ahandi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Rukoma, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko kuva ivuriro ry’ibanze rya Rukoma ryafunga imiryango hashize imyaka ibiri n’igice, basigaye barembera mu ngo kuko bagenda urugendo rw’ibilometero biri hagati ya 15 na 20 bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rwankeri cyangwa ahandi. Basaba inzego zibishinzwe kongera kubegereza serivisi z’ubuvuzi.

Iryo vuriro ry’ibanze ryubatswe n’abaturage ku bufatanye n’Ubudehe mu 2019, ariko nyuma iza guhagarika ibikorwa byayo, ibintu abaturage bavuga ko byabasubije inyuma mu kubona ubuvuzi bw’ibanze. Kanani Eliab, umwe mu baturage batuye muri ako gace, avuga ko bahura n’ibibazo bikomeye iyo hari umurwayi ukeneye ubutabazi bwihuse.

Yagize ati: Biratugora cyane kujyana umurwayi mu ngobyi ya Kinyarwanda tumukuye mu misozi ya Bihinga tumujyana mu Rwankeri cyangwa za Rutoyi. Iri vuriro ry’ibanze riramutse ryongeye gukora twaruhuka imvune yo guheka abarwayi no kurembera mu ngo.”

Akomeza avuga ko kuva i Bihinga kugera ku Kigo Nderabuzima cya Rwankeri ari ibilometero biri hagati ya 15 na 20, kandi iyo umuntu arembye nijoro akenshi batinya kumujyana kwa muganga kubera umuhanda mubi urimo amabuye menshi ndetse n’ikibazo cy’imikoki ikunze kugaragara muri ako gace.

Mukamazimpaka Claudine na we avuga ko nyuma yo gufungwa kwaryo hari abaturage bongeye kwitabaza imiti gakondo bitewe n’uko serivisi z’ubuvuzi zabaye kure. Yagize ati: Imbogamizi dufite ni ukuba umuturage yarwara akaremba ntabone ubutabazi bwihuse. Kuba umurwayi arwarira mu rugo nijoro akabura uko ajyanwa kwa muganga bituma bamwe bahitamo kunywa umubirizi cyangwa umuravumba, nyamara indwara igakomeza gukomera. Turasaba ubuyobozi kudufasha ikongera gukora.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko hari gahunda yo kongera gufungura iryo vuriro. Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Simpenzwe Pascal, yabwiye Imvaho Nshya. Yagize ati: Ivuriro rya Rukoma rifite rwiyemezamirimo waritsindiye. Dutegereje ko mu minsi iri imbere asinya amasezerano na RSSB, hanyuma agatangira gutanga serivisi z’ubuvuzi.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda kurembera mu ngo igihe barwaye, ahubwo bakihutira kwivuza ku bigo nderabuzima bibegereye uko ubushobozi bubibemerera, anabashishikariza gukomeza kwitabira gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) kugira ngo bazabashe kubona serivisi z’ubuvuzi bitabagoye igihe iryo vuriro ritarongera gukora.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kutihanganira uburwayi ngo buremere, ahubwo bajye bihutira kugana amavuriro ari gukora kugira ngo babone ubuvuzi bwihuse. Turabashishikariza kandi gukomeza kwitabira Mituweli kuko ari bwo bubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi ku giciro kiboroheye. Mu gihe gito kiri imbere, turizera ko ivuriro rya Rukoma rizongera gukora maze abaturage bongere kubona serivisi hafi yabo.”

Mu gihe abaturage bo mu Kagari ka Rukoma bakomeje gutegereza ko ivuriro ryabo ryongera gufungura, bavuga ko buri munsi ushira hari abarwara bakajya kwivuriza kure cyangwa bagahitamo kwivuriza mu ngo bakoresheje ibyatsi, bitewe n’intera ndende n’imiterere y’aho batuye.

Bizeye ko gahunda ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga yo kongera kuyifungura izashyirwa mu bikorwa vuba, bityo bakongera kubona serivisi z’ubuvuzi hafi y’aho batuye no kugabanya ingaruka ziterwa no gutinda kugera kwa muganga.

Ivuriro ry’ibanze rya Rukoma abariganaga basigaye bakora ingendo ndende bajya kwivuriza ku yandi mavuriro
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE