Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Senateri Mukabalisa Donatille wari na Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, azize uburwayi aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Iyo nkuru y’akababaro yemejwe n’itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena kuri uyu wa Kane, aho ryagaragaje akababaro batewe n’urwo rupfu, yihanganisha inshuti n’umuryango.

Itangazo ryagize riti: “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha ko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali aho yari amaze iminsi arwariye. Gahunda zijyanye no kumuherekeza zizamenyeshwa nyuma. Sena yihanganishije umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Nyakwigendera Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ahahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari, ku wa 30 Nyakanga 1960.

Yari umwe mu banyapolitiki b’inararibonye bagize uruhare rukomeye mu kubaka no gushimangira inzego z’imiyoborere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari azwi nk’umuyobozi utararangwaga n’amagambo menshi ahubwo ushyira imbere gukora, kubahiriza amategeko no gushaka ibisubizo binyuze mu bwumvikane.

Mu gihe yamaze mu buyobozi, yaba mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite no muri Sena, yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byagize uruhare mu iterambere ry’imiyoborere n’ishingwa ry’amategeko mu Rwanda.

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye, Nyakwigendera yize amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ahakura ubumenyi bwamubereye ishingiro ry’inshingano nyinshi yaje gukora mu nzego z’Igihugu no mu miryango Mpuzamahanga.

Mbere yo kwinjira muri politiki, Mukabalisa yakoreye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nyuma akorera imyaka igera kuri 16 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), aho yagize uruhare mu bikorwa byibandaga ku iterambere, imiyoborere no kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta.

Mu mwaka wa 2000, yinjiye muri politiki aba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo Nteko yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi.

Mu 2003, nyuma y’amatora ya mbere yabaye hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryo muri uwo mwaka, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite ahagarariye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), akomeza kugira uruhare mu bikorwa byo gutegura no gusuzuma amategeko ndetse no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Mu myaka yakurikiyeho yakomeje kugaragaza ubushobozi bwe mu buyobozi no mu gukemura ibibazo binyuze mu biganiro no kubahiriza amategeko.

Mu 2013 yatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite

Ku wa 03 Ukwakira 2013, Senateri Mukabalisa yatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite, asimbuye Rose Mukantabana.

Ubwo yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yagize uruhare mu kwemeza amategeko atandukanye agamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bwegerejwe abaturage, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’ubutabera.

Yongeye gutorerwa uwo mwanya mu 2018, akomeza kuyobora Umutwe w’Abadepite kugeza muri Kanama 2024; bituma aba umwe mu bayoboye Inteko Ishinga Amategeko igihe kirekire mu mateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2024 yabaye Senateri

Nyuma yo kurangiza manda ye nka Perezida w’Umutwe w’Abadepite, muri Nzeri 2024, yagizwe Senateri ahagarariye Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Muri Sena yakomeje gukora imirimo yo gusuzuma amategeko, gutanga inama ku bibazo bireba Igihugu no gukurikirana ibikorwa bigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’Igihugu ndetse yari umwe mu bagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari.

Nyakwigendera Senateri Mukabalisa, uretse inshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, yanabaye Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, (PL) kuva mu 2016.

Kuri uwo mwanya yayoboye ibikorwa by’ishyaka mu rwego rwo gukomeza uruhare rwaryo mu miyoborere y’Igihugu no gushishikariza abanyamuryango kurangwa n’ubumwe, gukorera Igihugu no guteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane no gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Nyakwigendera Senateri Mukabalisa asize amateka nk’umwe mu bagore bagize imyanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, ndetse urupfu rwe rusize icyuho mu muryango we, muri PL, muri Sena n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana ku myaka 66
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE