Amasezerano ya RDC na FDLR anyuranyije n’aya Washington – Olivier Nduhungirehe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier Jean Patrick

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR ntaho ahuriye n’aya Washington, ashimangira ko uwo mutwe utari mu mpande ziyagiramo uruhare ahubwo ko agamijwe kuwurandura burundu. 

Amasezerano hagati ya Guverinoma ya RDC na FDLR ashyira imbere inzira y’ibiganiro, irimo guhagarika imirwano, kwambura intwaro abarwanyi b’uwo mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kubasubiza mu buzima busanzwe no kureba uko bashobora kwinjizwa muri gahunda za politiki n’iterambere. 

Guverinoma ya RDC yatangaje ko ayo masezerano ari mu murongo wo kubahiriza aya Washington agamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ayo masezerano ya RDC na FDLR adafite aho ahuriye n’aya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC. 

Yibukije  ko ayo masezerano ya Washington ateganya ko FDLR isenywa kandi ikamburwa ubushobozi ubwo ari bwo bwose bwa gisirikare. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, bwasubizaga ubwa Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC wari watangaje ko gusinyana amasezerano na FDLR bigamije kubahiriza aya Washington, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2026, Amb. Nduhungirehe yavuze ko isinywa ry’iyo nyandiko yiswe “porotokole” we yise ingengabitekerezo ya Jenoside, idahuye n’ukuri.

Yagize ati: “Amasezerano y’iki cyiswe “protocole” hagati ya se (Guverinoma ya Congo), umuhungu we (FDLR), n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya jenoside) ntabwo byubahiriza na gato Amasezerano ya Washington, ntaho abiteganya. Kandi ku mpamvu yumvikana, FDLR ikora Jenoside  ntabwo iri muri ayo masezerano; ahubwo ni bo agamije gusenya.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari uburyo Kinshasa n’abo bafatanyije bugamije gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zo kugarura umutekano RDC yemeye, nk’uko ziteganywa mu nyandiko zigena uko ibikorwa bizakorwa (CONOPS) no mu Itegeko ry’Ibikorwa (OPORD), aho yavuze ko zagombaga kuba zashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’iminsi 90.

Yakomeje avuga ko kuva ku wa 4 Ukuboza 2025, igihe hasinywaga Amasezerano ya Washington, Guverinoma ya RDC yakomeje kongera inkunga ya gisirikare iha FDLR, avuga ko bamwe mu bayigize binjijwe no mu ngabo z’icyo gihugu.

Yongeyeho ko Kinshasa yanakomeje ibikorwa byo guha FDLR urubuga rwa politiki, agaragaza amazina ya bamwe mu banyapolitiki batuye i Burayi, barimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvénal. Hari kandi Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda bakorana na yo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza ayo masezerano mu bitangazamakuru nta cyo bihindura ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya Washington.

Yagize ati: “Mu gusoza; ibi bikorwa byo kwigaragaza mu bitangazamakuru bikorwa n’iri huriro nta cyo bivuze kandi nta gaciro bifite.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE