Brig. Gen. Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Itangazo Minisiteri y’Ingabo yashyize hanze kuri uyu wa 17 Kamena yavuze ko Brig. Gen. Patrick Karuretwa azakomeza inshingano yari asanzwe afite zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri iyo Minisiteri.
Brig. Gen. Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992 mu gihe cy’urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.
Muri Kaminuza ya Tufts, Brig. Gen. Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.
Yamaze kandi imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika, ku myanya itandukanye. Bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016, yari Umujyanama mu by’umutekano; kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2024, Brig. Gen. Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
