Abasimbuwe mu nshingano bashimiye Perezida Kagame

Abasimbuwe mu nshingano bashimiye Perezida Kagame

Nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, abayobozi basimbuwe bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amahirwe yabahaye yo gukorera Abanyarwanda, impanuro ndetse no kubashyigikira yabagaragarije mu gihe cyose bamaze mu nshingano. 

Mu bashimiye Umukuru w’Igihugu harimo Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wasimbuwe na Eng. Armand Zingiro ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA). Hari Amb. Nkulikiyinka Christine wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) wasimbuwe na Uwiyeze Judith ndetse na Sebahizi Prudence wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) wasimbuwe na Minisitiri Kajangwe Antoine Marie.

Sebahizi yagize ati: “Nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame kubwo imyaka ibiri nari maze nkorera MINICOM, ndashimira icyizere yangiriye cyo gukorera Igihugu nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu myaka ibiri ishize. Nishimiye cyane gukorana na bagenzi banjye bagize Guverinoma ndetse n’itsinda rya MINICOM mu guteza imbere inganda, kuzamura uruhare rw’abikorera, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gushimangira ubufatanye mu Karere. Amahirwe masa kuri Kajangwe wahawe inshingano nshya.”

Amb. Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne, yagaragaje ko mu gihe yamaze muri Guverinoma yungutse ubumenyi ndetse ari iby’agaciro gukorana na bagenzi be bayobowe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame bufite icyerekezo, agaragaza ko azakomeza gutanga umusanzu mu nshingano nshya yahawe.

Yagize ati: “Byari urugendo rwiza rwanyigishije byinshi. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere yakomeje kungirira kugira ngo nkomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda dukunda. Ntewe ishema no gutangira indi ntambwe nshya y’inshingano, kandi nzakora ibishoboka byose ngo nzisohoze neza.”

Ni mu gihe Amb. Uwihanganye Jean Amb. Jean de Dieu wasimbuwe na Eng. Armand Zingiro ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na we yagaragaje ko yanyuzwe n’impanuro n’ubufatanye yagaragarijwe mu gihe yamaze mu nshingano, yizeze kuzakomeza gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida; Mbashimiye amahirwe yo gukora, impanuro  no kunshyigikira mu rugendo. Nshimiye nabo twakoranye muri Mininfra kubwo umurava no gukorera hamwe. Nzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu kandi nifurije amahirwe masa abayayobozi bashya bahawe inshingano.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25