Somalia: Umusifuzi Omar wangiwe kwinjira muri USA yakiriwe nk’intwari
Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan, uherutse kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yari yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026 nk’umwe mu basifuzi batoranyijwe, yakiriwe nk’intwari ubwo yageraga iwabo muri Somalia.
Artan w’imyaka 34 yari yitezweho kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere wo muri Somalia usifuye Igikombe cy’Isi. Icyakora, ku wa Mbere w’iki cyumweru yakuwe ku rutonde rw’abasifuzi bazakora muri iri rushanwa nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami, aho byatangajwe ko atari afite ibyangombwa byuzuye.
Mu itangazo ryayo, FIFA yavuze ko yagiranye ibiganiro n’inzego zibishinzwe muri Amerika, ariko ko icyemezo cyafashwe kitahinduwe. Yongeyeho ko idafite ububasha bwo kwivanga mu byemezo birebana no gutanga Visa n’amabwiriza y’abinjira n’abasohoka mu gihugu cyakiriye amarushanwa.
Ibi byatumye Artan atakaza amahirwe yo gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026, nubwo yari amaze igihe yitegura iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika, Artan yasubiye i Istanbul muri Turukiya, mbere yo gukomeza urugendo rumusubiza iwabo muri Somalia. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yakiriwe n’imbaga y’abaturage ku Kibuga cy’Indege cya Aden Adde, bamugaragariza icyubahiro n’ubufatanye, bamufata nk’intwari nubwo atabashije gusohoza inzozi ze zo gusifura Igikombe cy’Isi.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwangiye Omar Abdulkadir Artan kwinjira muri iki gihugu kubera ko yaketsweho kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba irimo na Al Shabab.
Mu itangazo uru rwego rwashyize ku mbuga nkoranyambaga zarwo rwakomeje ruvuga ko Artan yahaswe ibibazo mu gihe kigera ku masaha 11, hafatwa umwanzuro ko atemererwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

