Kwibuka 32: Abakozi ba RFA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Abayobozi n’Abakozi b’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, biyemeza gukomeza guhangana n’abayipfobya ndetse n’abagoreka amateka y’u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Ku rwibutso rwa Nyamata, abakozi ba RFA basobanuriwe amateka y’urwo rwibutso. Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bagera ku bihumbi 45. Urwibutso rwa Nyamata rwashyizwe mu murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu 2024 mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo bakozi basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y’uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo. Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Abayobozi n’abakozi ba RFA bashyize indabo ku mva rusange ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y’abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Nsengumuremyi Concorde, yavuze ko ikigo ayoboye cyasuye uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gufata iya mbere mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ni igikorwa twajemo kugira ngo twigire ku mateka kugira ngo twese tumenye imvo n’imvano yayo ndetse dufate ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo, turusheho guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Dr. Nsengumuremyi yasabye abakozi ba RFA kwifashisha ikoranabuhanga bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Turashishikariza Abakozi b’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gufata iya mbere mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya ingengabitekerezo yayo hifashishijwe ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hagamijwe kubaka Igihugu gitekanye, gifite icyizere cy’ejo hazaza kuri twebwe ndetse n’abazadukomokaho.”
RFA yatanze inkunga kuri uru rwibutso mu rwego rwo kurushyigikira ngo rukomeze kwagura ibikorwa bifasha gusobanurira abaturarwanda amateka. Abakozi ba RFA kandi baremeye uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Karere ka Bugesera.
RFA ni ikigo gifite intego yo kongera amashyamba, kuyacunga no kuyabungabunga hagamijwe iterambere rirambye.
