Nyamasheke: Bifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ruherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, basabye ko muri uru ruganda hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kugira ngo abazize Jenoside bahakoraga bazajye bibukwa mu cyubahiro bakwiye kandi hibukwe n’amateka n’ubutwari byabaranze.
Iki cyifuzo bagitanze ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko benshi mu babo bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, bamwe bagahigwa mu mirima y’icyayi no muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, abandi bagapakirwa imodoka z’uruganda bakajyanwa kwicirwa kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke.
Abarokotse bavuga ko nubwo hari abo kugeza ubu imibiri yabo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, nibura kubona amazina yabo yanditse ku kinyemetso cyashyirwa muri uru ruganda byabafasha kuruhuka imitima no gusigasira amateka.
Mukarusine Olive, wari ufite umugabo wakoraga muri uru ruganda akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kimenyetso cyaba ari ihumure ku miryango y’ababuze ababo.
Ati: “Umugabo wanjye yitwaga Gashumba Naason yakoraga muri uru ruganda. Interahamwe imukura mu rugo imushyira izindi ziramwica. Nyuma ya Jenoside nabajije uwamwishe aho yashyize umubiri we, aransubiza ngo yari ashinzwe kwica ntiyari ashinzwe kwandurura imibiri y’abo yishe. N’ubu sindawubona,uwo wamwishe mperuka afunze yanze kuwerekana.’’
Yakomeje avuga ko kubona izina rye ryanditswe ku kimenyetso cy’amateka byamufasha kujyana abuzukuru be kumwunamira.
Ati: “Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside muri uru ruganda cyadufasha cyane. Nibura izina rye ryahagaragara nkajya ngira igihe nzana abuzukuru kumwunamira mfite nibura izina rye mbereka. ’’
Mutumwinka Antoinette, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wakoraga muri uru ruganda, yavuze ko kubona amazina y’abo bakoranaga byamufasha gukomeza kubibuka no kubaha icyubahiro.
Ati: “Turabizi ko ubuyobozi bw’uru ruganda rubitekereza ariko byihutishijwe byarushaho kuturuhura imitima, aya mateka ntazibagirane. Tukajya tujya kunamira abashyinguye muri ruriya rwibutso rw’uruganda, n’amazina tukayasanga mu ruganda,n’utarabona uwe ngo amushyingure yaruhuka.’’
Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura. Bamwe muri bo bari barajugunywe mu byobo byari hafi y’Ikigo Nderabuzima cya Gisakura ndetse no hafi y’uruganda, imibiri yabo iza kuboneka nyuma ikurwa muri ibyo byobo ishyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Mugabo Kizito , yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize amateka mabi mu nganda z’icyayi, aho bamwe mu bayobozi n’abakozi b’icyo gihe bagize uruhare mu gukwirakwiza ivanguramoko no kwica bagenzi babo.
Ati: “Uyu munsi iyo twibuka,twibuka abayobozi babi batugejeje kuri aya mateka. Usanga abayobozi b’inganda muri icyo gihe ari bo bafataga iya mbere bakabigiramo uruhare rugaragara,kuko nk’aha mu Gisakura abakwirakwizaga ivanguramoko no kwanga cyane Abatutsi bakoranaga, ari abaturukaga cyane mu zindi nganda zariho.Bituma ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu nganda z’icyayi ryoroha.’’
Yavuze ko ubu ibintu byahindutse, abakozi bose bafatwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose, ashimangira ko ayo mateka atazongera ukundi.
Yanavuze ko uru ruganda rukomeje kwita ku miryango y’abarokotse Jenoside n’abari abakozi barwo bishwe, aho bitabwaho binyuze mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, kuboroza no kubafasha mu buryo butandukanye.
Kizito Mugabo yemeje ko kubaka ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside muri uru ruganda ari ngombwa kandi ko bafite gahunda yo kugishyiraho vuba.
Ati: “Kizubakwa rwose kuko ni ngombwa. Amazina y’abazagishyirwaho turayafite. Ni uburyo bwo gusigasira amateka kugira ngo abantu bazajya baza hano babashe kumenya ibyabaye.”
Yongeyeho ko aka gace kanasurwa n’abakerarugendo, bityo iki kimenyetso kizafasha abaza gusura u Rwanda, urubyiruko ndetse n’abashakashatsi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe muri aka gace.
Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel, yashimiye abarokotse Jenoside ku butwari bagaragaje bwo gukomeza kubaho no kubungabunga amateka.
Mu kiganiro cyatanzwe na Nsengumuremyi Pascal, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukayishyira no mu bikorwa, anashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikongera kubaka igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye uru ruganda uruhare rugira mu gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside no gukomeza kubungabunga amateka yayo.
Yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, rugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu, abantu 47 ni bo bamaze kumenyekana ko bakoraga muri uru ruganda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




