Ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje bishobora gutera kanseri -REMA
Mu gihe hari abaturage bakibika cyangwa bagakoresha igihe kirekire televiziyo, telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, kimwe n’imiti itarakoreshejwe na gaze zashaje bumva ko nta ngaruka biteza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) n’uruganda Enviroserve rutunganya ibyo bikoresho, birababurira ko kubimarana mu nzu igihe kirekire bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo no kubateza kanseri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’uruganda ‘Enviroserve’ Mubera Olivier, yavuze ko abantu benshi basazisha ibikoresho nk’ibyo cyangwa imiti, bakabibika mu nzu bumva nta kibazo cyangwa bakabijungunya aho babonye mu ngo, ntibamenye ingaruka zabyo, nyamara byihishemo ibinyabutabire byinshi byangiza ubuzima.
Ati: “Ni bibi cyane kubika ibyo bikoresho ibyuma cyangwa ibindi bintu bishaje mu ngo, bitagikoreshwa. Habamo ibinyabutabire byangiza ubuzima. Uko bitindanwa mu ngo bikarenza igihe cy’ubuzima bwabyo ibi binyabutabire bishobora gusohoka bigatera indwara zirimo iz’ubuhumekero, kanseri n’izindi.’’
Yunzemo ati: “Mujya mubibona nko kuri za telefoni. Ugasanga telefoni yarabyimbye cyangwa batiri yayo yarangiritse bigaragara cyangwa puderi iba mu bikoresho bimwe by’ikoranabuhanga irameneka umuntu akabona ari ibisanzwe.
Biriya byose ni bibi cyane, bishobora gutera indwara nyinshi zirimo iz’ubuhumekero, iza kanseri n’izindi.’’
Anagaruka ku byo abantu bakunda kuvuga ngo Firigo yarashaje, isigaye ishiramo gaze. Ati: “Iyo gaze uko isohoka ni ko yangiza ubuzima bw’abantu, ubw’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.’’
Yongeraho ati: “Turifuza ko abantu bose bamenya ko igihe ibyo bikoresho bidakoreshwa, nta mpamvu yo kubibika mu ngo. Nk’uruganda rwashingiwe kubitunganya bigasubirana ubuzima, iby’imyanda tukagira uburyo bifatwa bitangije ubuzima n’ibidukikije.
Dufite amakusanyirizo yabyo mu turere twose tw’igihugu. Ababifite, bitewe n’aho biri babivuga bakabihakurirwa bikajyanwa kuri ayo makusanyirizo, bikagera aha ku ruganda bigakurwamo ibindi bizima bitangiza.”
Avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bibamo amako arenga 650, aho mu ngo z’abaturage hakunda kuboneka telefoni, televiziyo cyane cyane iza kera ziganjemo Mercures n’ibindi binyabutabire byangiza, za telekomande, radiyo n’amabuye yazo, byose byangiza buzima.
Ati: “Ntituba tugomba gufata ariya mabuye ngo tuyashyire mu yindi myanda kubera ibyo binyabutabire bibamo. Iyo dukoze amakosa nk’ayo yo kuyavanga n’indi myanda izavamo ifumbire, ibyo binyabutabire bizamukira mu bihingwa duhinga, bikadutera indwara zinyuranye.’’
Abaturage b’Umurenge wa Mayange muri aka karere, babwiye Imvaho Nshya ko bajyaga babibika mu nzu, batazi ko bifite ingaruka, gusa ngo baba batazi aho babijyana.
Nyuma yo gusobanukirwa ko mu karere kabo hari uruganda rubitunganya, cyane cyane ko runabibagurira, bavuze ko batazongera kubyibikaho bishaje.
Nahayo Jean Pierre wo mu Kagari ka Rugazi yagize ati: “Tugira nka telefoni zishaje, ukabona koko zarabyimbye tukayoberwa ibyo ari byo tukabika tukumva nta kibazo.
Hari n’ibindi byuma bishaje twajugunyaga aho tubonye tunibaza uburyo byangiza ibidukikije, ugasanga ahubwo nk’umuntu aragikandagiye kiramukomerekeje, kikamugeza kure yivuza. Tugiye kujya tubikusanya duhamagare abaza kubitugurira babijyane.’’
Undi muturage witwa Mariyamama Godelive na we wo muri uyu Murenge, avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu baturage ku bijyanye n’ibi bisigazwa by’ibikoresho byakoze kuko benshi nta bumenyi babifiteho.
Ati: “N’ibi batubwira gutandukanya imyanda ibora n’itabora kuko benshi baba batazi impamvu yabyo ntibabyitaho.
Ugasanga umuntu ajyanye ifumbire mu murima irimo ayo mabuye ya telekomande, amaradiyo n’amatoroshi yashaje ashyiranyemo atabitoranyije yumva nta kibazo, ariko ubu dusobanukiwe akaga biteza, turafatanya ubukangurambaga, bijye bijyanwa muri urwo ruganda.’’
Umukozi wa REMA ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye n’ibidukikije, Akimpaye Béatha, avuga ko ikibazo kimaze kugaragara, cyane cyane kuri za mudasobwa zabaga zitagikoreshwa mu bigo byinshi birimo n’ibya Leta, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byabaga bishaje, bitagira aho bijyanwa hafatika, bimwe bijugunywa aho abantu babonye, yafashe iya mbere mu kugikemura.
Ati: “Ni bwo hatekerejwe uru ruganda, rushingwa muri 2018, rwegurirwa umushoramari wikorera ariko Leta ikomeza gufata inshingano zigiye zitandukanye, harimo gukora ubukangurambaga burimo kubwira Abanyarwanda ingaruka z’ibyo bikoresho mu gihe bitacunzwe neza ku buzima bw’abantu, ibidukikije n’urusobe ry’ibinyabuzima.’’
Yunzemo ati: “Henshi kugira ngo abaturage cyangwa inzego runaka zigira ibyo bikoresho haboneke aho byajyanwa iyo byashaje mu rwego rwo kutangiza no kuvanwamo ibindi bikoresho by’ingirakamaro.’’
Akimpaye avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikenewe kugira ngo Abanyarwanda bagendane n’ibigezweho, ariko ko iyo bihindutse imyanda ntibicungwe neza bishobora guteza akaga ku bidukikije, ubuzima bw’abantu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima, agakangurira abaturage kutabikinisha, ahubwo bakabigeza ku makusanyirizo abegereye hirya no hino mu gihugu bikazanwa kuri uru ruganda gutunganywa. Anabwira abaturage ko imyanda yateza akaga atari ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga gusa.
Ati: “Hari n’imiti igenda isigara n’ibyo yavuyemo mu gihe twivuje, hari imyanda yo kwa muganga, ibinyabutabire biri muri Laboratwari n’indi myanda y’ubwoko bwinshi ihinduka uburozi bwangiza.”
Avuga ko Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza y’uburyo iyo myanda icungwa, abayifite bakaba bagomba kuyubahiriza birengera, kuko ingaruka z’ihumanya ry’iyo myanda zidatoranya abo zigeraho ari mbi cyane.
Uruganda Enviroserve rukorera mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, rwatangiye gukora muri 2018. Buri mwaka rutunganya mudasobwa zishaje zirenga 10,000 zigasubira gukoreshwa.


