Abanyarwanda baba muri Chad basobanuriwe agaciro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Chad bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswa ko kwibuka atari umuhango gusa ko ahubwo ari ukugaragagaza no kurengera ukuri.

Ni ibyagarutsweho ku wa 16 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye mu Murwa Mukuru wa Chad, N’Djamena, wahurije hamwe  abagize umuryango w’Abadipolomate, abahagarariye Guverinoma ya Chad, abakorera Umuryango w’Abibumbye, Abanyarwanda baba muri Chad  n’inshuti z’u Rwanda, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni  zishwe muri Jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe n’uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Chad, François Nkuriyingoma, yavuze ko kwibuka ari inshingano, agaciro no kurengera ukuri mu gihe ingengabiterekerezo ya Jenoside ikomeje guhindura isura. Yongeyeho ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri gukwirakwizwa mu bundi buryo aho ubu yadukiriye imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bugezweho.

Perezida w’Abanyarwanda baba muri Chad, Kalinda Viateur, yavuze ko kwibuka bitarangirira mu gahinda ahubwo bikwiye kuba umusingi wo kurinda ahazaza. Yibukije ko Jenoside  yakorewe Abatutsi yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwitondewe igahitana abantu barenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Guverinoma ya Chad yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyago kibi cyabayeho mu mateka y’Isi kandi ko kwibuka inzirakarengane zayiguyemo ari inshingano rusange. Umuyobozi wa Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Chad, Bello Yerima Yaya, yavuze ko kwibuka ari inshingano ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi  ko ari urugero rwiza rw’ubwiyunge, kwiyubaka n’iterambere, asaba gukomeza guhangana n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.

Ubwo butumwa bwongeye gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Chad  n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bwubahane no ku ntego ihuriweho yo kubungabunga amahoro n’umutekano. 

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Chad, François Batalingaya, yashimangiye akamaro ko gufatanya mu gukumira Jenoside, agaragaza  uruhare n’ubushake bwa Loni mu guteza imbere amahoro n’uburenganzira bwa muntu no kurinda abaturage.

Abatanze ibiganiro bashimangiye ko amasomo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atareba u Rwanda gusa, ahubwo ari ubutumwa ku Isi yose bwo gufata ingamba hakiri kare, kwamagana akarengane, urwango n’amacakubiri.

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kwibuka birimo urugendo rwo kwibuka, umunota wo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere, filimi igaragaza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside n’ibindi.

Bello Yerima Yaya wari uhagarariye Leta ya Chad
François Nkuriyingoma, uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Chad

François Batalingaya uragarariye Loni muri Chad

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE