Abanyeshuri ba Kigali Infants Academy bavanye isomo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Abanyeshuri 137 bo mu ishuri rya Kigali Infants Academy riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bavanye isomo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, aho basobanuriwe ko Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu 1994. Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahujwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Isingizwe Keza Cynthia wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza muri Kigali Infants Academy, yabwiye Imvaho Nshya ko yakuye amasomo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza. Yavuze ko agiye kujya yamagana abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye kuko yiboneye gihamya y’uko yabaye kandi yahagaritswe n’Inkotanyi.

Isingizwe Keza Cynthia wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza muri Kigali Infants Academy

Ni ubwa mbere asuye urwibutso ariko ngo yahuje amasomo yavanye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza n’ibyo nyina umubyara yajyaga amubwira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Mama yambwiye ko muri Jenoside Abatutsi bicwaga kandi bakamburwa n’imitungo babaga bafite. Hano babinyigishije neza, namenye ko byabaye, igihe byatangiriye n’abahagaritse Jenoside. Amasomo mpavanye ntatandukanye n’ibyo Ababyeyi banjye bajya bambwira ndetse n’ibyo twiga ku ishuri.”

Keza avuga ko mu ishuri bandikaga inyandiko (notes) kandi n’umwarimu akabasobanurira, ariko ngo yageze ku rwibutso abaza ibibazo, arasobanurirwa kandi yerekwa gihamya yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye.

Rushaka Samuel na we wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza muri Kigali Infants Academy, avuga ko yize amateka kuri Jenoside yakorewe, amenya ko hishwe miliyoni irenga y’Abatutsi mu 1994.

Rushaka Samuel, umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza muri Kigali Infants Academy

Yavuze ko yabonye amasaka, aho Abatutsi bihishaga Interahamwe zije kubica ndetse abona n’igiti gihangana n’izuba, aho gishushanya uko Inkotanyi zahanganye mu gihe cy’izuba n’imvura. Akomeza agira ati: “Isomo mpakuye ni ukubwira bagenzi banjye bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka. […] ibyo nigaga mu ishuri byari ukubyandika ariko ntibadusobanurire nk’uko hano baje bakadusobanurira n’ibimenyetso bibigaragaza.”

Avuga ko akunda isomo ry’amateka kandi ko yifuza kuzayiga birushijeho. Asobanura ko mu gihe azaba amaze gukura, na we azajya yigisha amateka, akabwira abato ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi igahagarikwa n’Inkotanyi.

Isimbi Kaliza Blessing w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza, ashimira ubuyobozi bwa Kigali Infants Academy bwabajyanye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza kuko ngo hari byinshi yahigiye. Yagize ati: “Nabonye amabuye menshi ahagarariye Abatutsi barokokeye Nyanza ya Kicukiro n’andi mabuye matoya ahagarariye Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu Rwanda hose.”

Avuga ku kuba muri Jenoside abantu bicwaga bazizwa uko basa. Kuri we ngo ntabwo ibyo wabihora undi kuko na we ntabwo aba yariremye. Akomeza agira ati: “Rero icyaba cyiza, ni uko twese twakwiyunga, tukaba mu bumwe kandi tukibuka twiyubaka kuko kwibuka bizatuma twibuka amateka yabaye, ibyabaye ntibizongere kuba.”

Hakizimana Prospère, umwarimu muri Kigali Infants Academy, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayigisha mu ishuri, cyane ko no mu nteganyanyigisho birimo. Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ngo ni ikimenyetso cyo kwereka abanyeshuri bigisha bityo bakabasha kubona ibyo bababwiraga mu magambo.

Agira ati: “Noneho babashije kugera neza ku rwibutso, babashije kubasobanurira ndetse no kurenza ibyo twababwiraga. Nk’abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu bagiye kujya mu mashuri yisumbuye, bagiye kugenda neza bumva ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi babasha no kubisobanurira abandi. Ibi rero biraza kudufasha cyane kutworohereza mu masomo yacu ndetse bazanadufasha no kubibwira na barumuna babo.”

Ku ruhande rw’abarezi, gusura urwibutso bibafasha kumva amateka neza kurushaho uko babyumvaga babisoma mu bitabo ndetse no mu mahugurwa bagiye babona kandi akabafasha. Ati: “Uyu munsi bidufasha kumva uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze ku buryo noneho igihe ubyigisha, ubyigisha neza ubyumva kurushaho utanga n’ibimenyetso, ukaba warangira abana aho babisanga cyane cyane ko tugenda dusura inzibutso zitandukanye.”

Steven Vuningoma, Umuyobozi wa Kigali Infants Academy, yavuze ko bazanye abanyeshuri n’abarezi mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Abanyeshuri kubazana, ni uko tuba tugerageza kubategura kugira ngo igikorwa cyo kwibuka bajye bakigira icyabo. Icyo tugamije ni uko bano bana bazaguma bibuka ko igikorwa cyo kurimbura abatutsi cyabaye kibi, abazakomoka kuri aba bana na bo bazajye babigisha amateka kugira ngo tutazibagirwa abacu bazize ko ari Abatutsi.”

Steven Vuningoma, Umuyobozi wa Kigali Infants Academy

Vuningoma avuga ko ku barezi, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cyiza gituma ibyo bigishije mu mashuri babigaragariza abana mu bikorwa. Ati: “Barabyigisha mu mashuri bisanzwe, bagasobanurira abana Jenoside icyo ari cyo ariko iyo baje hano, bya bindi bigishije bituma abanyeshuri babyibuka neza.”

Anenga abarezi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo abakabaye bigisha kudacamo abantu ibice, bakagaruka akaba ari bo babikora, ngo ni igikorwa kigayitse kandi badashobora gushyigikira.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105,000 barimo abarenga 2,000 biciwe ku musozi wa Nyanza nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNAMIR, ahahoze ari ETO Kicukiro, ubu ni muri IPRC Kigali.

Abanyeshuri 137 ba Kigali Infants Academy bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyeshuri ba Kigali Infants Academy, batuye indabo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abanyeshuri bavanye isomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Basobanuriwe ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hishwe Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 gusa
Bababajwe n’ibyabaye mu 1994, biyemeza ko ibyabaye muri Jenoside bitazongera ukundi
Hakizimana Prospère, umwarimu muri Kigali Infants Academy, avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayigisha mu ishuri, cyane ko no mu nteganyanyigisho birimo

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE