Nyagatare: Abahawe ibigega bifata amazi byabahinduriye imibereho
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gatebe I, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga bahatujwe bakuwe mu manegeka, ubu bamaze umwaka bahawe ibigega by’amazi bavuga ko kubona amazi byatumye imibereho yabo iba myiza. Abo baturage bavuga ko ubwo batuzwaga muri uwo Mudugudu basanze hari ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi, aho bategerezaga ko imvura igwa bakavoma mu mikoki n’aharetse ibidendezi.
Iyo nta mvura yabaga iheruka kugwa ngo byabasabaga kujya kuvoma ku mugezi w’Akagera, ahantu umuntu ugenda n’amaguru yakoreshaga amasaha 3 kugenda no kugaruka. Ubuke bw’amazi ndetse n’ububi bw’ayabonekaga, ngo byari ingorabahizi ku buzima bwabo.
Tuyambaze Celestin agira ati: “Aha hantu tuhageze twasanze twarubakiwe inzu nziza ariko hameze nko mu butayu nta mazi yahabaga. Twarahangayitse cyane aho kutagira amazi byadindizaga ibikorwa byacu, aho twafataga umwanya munini twiruka ku mazi. Byadutezaga kandi umwanda, aho kubera kuyahangira wafuraga umwenda ukeneye cyane ariko nabwo ntucye kubera kuwumeshesha amazi mabi.”
Akomeza avuga ko umwaka ushize bubakiwe ibigega bifata amazi y’imvura bakiruhutsa, kuko babona uko bakora indi mirimo. Ati: “Aho duherewe ibi bigega twarishimye ndetse bihindura ubuzima twari tubayeho. Ubu uramesa umwenda ugacya, uravoma mu rugo ugakora n’imirimo yawe, muri rusange imvune zaragabanyutse cyane.”
Murebwayire Mathilde we anagaruka ku mvune z’abagore n’abana igihe bari batarabona ibigega by’amazi. Ati: “Abagore twari duhangayitse aho wazindukaga wiruka ku mazi, abana bakajya kwiga utarayabona bajyagayo badakarabye cyangwa waba woherejeyo umwana agasiba ishuri. Hari igihe twaburaraga kubera ko umwanya wo kujya ku Kagera wabuze, cyane mu gihe cy’izuba, umwanda wari utumereye nabi.”
Akomeza agira ati: “Uyu munsi tuguwe neza kuko dufite ibigega tumaranye umwaka duhawe n’ubuyobozi, aho byadufashije kubona amazi hafi. Ubu maze kwibagirwa imvune n’iyo naba nteretseho inkono nta mazi ari mu nzu si ngombwa guhamagara abayanzanira, nza hano ku kigega nkavoma nkongera mu nkono. Ubu turakaraba tugacya, abana bacu baroga bagasa neza kandi ntawukirirwa ku gasozi ngo asibe ishuri yiruka ku mazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko abo baturage bahawe ibigega mu rwego rwo kubafasha kugabanya imvune zo kubona amazi ariko ko bidahagije kuko ubu hari umuyoboro mugari wa WASAC uri kubakwa muri ibi bice kugira ngo bagire amazi ahoraho kandi meza.
Ati: “Mu bufasha bwihuse umufatanyabikorwa yadufashije guha ibigega ingo 100 ziri muri uriya Mudugudu. Byaradufashije cyane aho n’ubundi kuhabona amazi bitari byoroshye. Abaturage bacu babashije kubona ayo bakoresha ariko no mu buryo burambye ubu tumaze kugezayo umuyoboro wa WASAC aho dutegereje ko uzashyirwamo amazi ahagije ubundi bagaca ukubiri no kubura amazi bya burundu.”
Abatujwe muri uwo Mudugudu ni abaturage bari batuye mu manegeka, ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ahitwa Cyamunyana ku nkengero z’Akagera, batujwe mu Midugudu ibiri irimo Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga, abandi batuzwa mu Kayange mu Murenge wa Karangazi.
