Ibitangaje kuri Munyana ukora massage afite ubumuga bwo kutabona (Video)
Hari bamwe bazi ko akazi k’iyakuramyakura kazwi nka ‘massage’ gakorwa n’abantu babona gusa, bagatekereza ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona atagashobora. Uko nanjye ni ko natekerezaga, ariko naje gutungurwa ndetse mpindura imyumvire nkimara kumva ko hari abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakora massage, bituma ntegura uruzinduko rw’igitaraganya njya guhinyuza ko ibivugwa ari ukuri.
Nazindutse kare cyane nerekeza mu Karere ka Gasabo, ahitwa muri Ivy Wellness Studio, hatangirwa massage z’ubwoko butandukanye ari naho hakorera umukobwa ufite ubumuga bwo kutabona witwa Munyana Sauda.
Munyana avuka mu Karere ka Kicukiro, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yagiye kwiga umwuga wo gukora massage aho yabyize imyaka ibiri, (2022-2024) ahabwa impamyabushobozi ubundi atangira urugendo rwo gushaka akazi.
Agaragaza ko icyamuteye gufata umwanzuro wo kwiga uwo mwuga ari umubyeyi we warwaraga imitsi aho byatumye abyigana umwete kugira ngo ajye amufasha ndetse azabikore nk’umwuga.
Icyakoze avuga ko igihe yigaga hari aho yageraga agacika intege ndetse akumva ko atazabishobora kuko yabonaga gukora massage bisaba imbaraga ariko bagenzi be n’umuryango we bakamukomeza, bamuremo imbaraga zo gukomeza kwiga.
Ati: ”Nkibigeramo numvaga bigoye nshaka no kubihagarika kuko byasabaga imbaraga nkumva ntazazibona, hari n’ibintu byo gufata mu mutwe ukamenya ibice bigize umubiri w’umuntu nkumva ntazabishobora. Rero nageze igihe nshaka kubivamo burundu nkumva narayobye.”
Avuga ko nyuma yo gusoza kwiga bitamworoheye kubona akazi bitewe n’imyumvire abantu bagifite ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko bamwe bumvaga ko atabishobora.
Ati: ”Ntabwo kubona akazi byanyoroheye bitewe n’imyumvire abantu baba bafite bakumva ko ufite ubumuga utabishobora. Hari naho ujya kwaka akazi ntakubwire ko utagashobora ariko bitewe n’imyumvire afite arakubwira ngo nzagusubiza ukajya uhora uhamagara bikarangira atakaguhaye.”
Avuga ko nyuma gushakisha akazi byanga yaje kubona amahirwe muri Ivy Wellness Studio, bamuha ikizamini aragikora ndetse agitsinda neza bituma ahabwa akazi kuko agashaboye atari uko bamugiriye impuhwe kubera ubumuga.
Yongeyeho ati: ”Akazi ka massage gakoreshwa intoki ntibigoye kuba umuntu yagakora kandi atabona. Aha bangirira icyizere kandi baba bazi ko ndi bubikore neza kuko kugira ngo bampe akazi babanje kunkoresha ikizami.”
Munyana avuga ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi zo kudahabwa amahirwe ngo bagaragaze ibyo bashoboye, ndetse rimwe na rimwe abakoresha bumva ko kubaha akazi ari impuhwe. Asaba bagenzi be bafite ubumuga gutinyuka bagashaka imirimo ndetse n’abakoresha bagaha amahirwe abantu bose ntibabarebere mu ishusho y’ubumuga runaka cyangwa impuhwe ahubwo bakita kubyo bashoboye.
Ati: ”Nibabahe amahirwe bakore, nibyanga ni ubushobozi bwabo buzaba bwanze si ubumuga buzaba bubiteye.” Imibare y’ibanze ya 2025, y’ubushakashatsi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) yagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bangana na 562,184.
Muri abo abangana na 250,563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310,838 bangana na 55,2%, mu gihe abagana na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye, mu gihe abafite ubumuga 145,362, abangana na 25,8% bafite akazi, naho 317,360 bangana na 56,4% nta kazi bafite.



