Ambasaderi Festus Bizimana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mali
Ambasaderi Festus Bizimana, yashyikirije Perezida wa Mali, Gen. Assimi Goïta impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bamako. Amb. Bizimana yaboneyeho umwanya wo kwitabira ibiganiro byahuje abahagarariye ibihugu byabo muri Mali hagamijwe kubaha amakuru yerekeye umutekano nyuma y’ibitero byabaye ku wa 25 Mata 2026.
U Rwanda na Mali bisanganywe umubano mwiza ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bukorerwa mu kirere, ubuzima, ishoramari, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, umutekano, ibidukikije, uburezi, ubutabera no gukuraho visa ku baturage.



