Sobanukirwa ‘Digital Trust Seal’, ikirango gihabwa abacururiza kuri interineti

Sobanukirwa ‘Digital Trust Seal’, ikirango gihabwa abacururiza kuri interineti

Digital Trust Seal ni ikirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge cy’ikoranabuhanga gihabwa ibigo n’abikorera batangira serivisi kuri interineti, kigaragaza ko bujuje ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibyo bakora kandi byizewe haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranange (RSB) icyo kirango gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuzuma rya Porogaramu za mudasobwa (Rwanda Software Testing Qualification Board), kikaba gishingiye ku Muryango Mpuzamahanga ushinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa (International Software Testing Qualifications Board, ISTQB).

Kugira ngo uhabwe icyo kirango bisaba kuba wujuje ibyangombwa ibisabwa byose bitangwa n’izindi nzego za Leta bikwemerera gukora kandi ntigisimbura ibyo byangombwa.

Igisabwa ngo uhabwe ikirango

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuzuma rya Porogaramu za Mudasobwa, Nkusi Robert Ford, yabwiye Imvaho Nshya ko mbere yo guhabwa icyo kirango habanza gukorwa ubugenzuzi bugaragaza ko wujuje ubuzirange bw’ibyo utanga kandi uri urwego rwemewe, nyuma RSB igakora irindi genzura rya nyuma ukaba wagihabwa.

Yagize ati: “Abo bantu tubakorera ubugenzuzi tukareba niba nta bujura kandi bikorwa mu buryo bwizewe kuko icyo kirango ni icyizere. Kugira ngo turebe ko ibyo waduhaye byuzuye dukora ubugenzuzi ku rwego rw’Igihugu dukorana na RSB nyuma nayo ikazakora ubugenzuzi yamara kubona  wujuje ibisabwa ukabona ikirango.”

Icyo kirango gitangwa buri nyuma y’imyaka ibiri, Nkusi agaragaza ko utagifite ahomba icyizere cy’abakiliya haba mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga, bikaba byatuma abura n’amasoko.

Yagize ati: “Amahirwe yo kubona akazi ariyongera iyo ufite ikirango.”

Ikigo cy’ikoranabuhanga mu micungire y’abakozi n’imishahara (HR& Payroll) mu Rwanda, Netpipo gihamya ko hari abakiliya n’amasoko cyahombye kizira kutagira ikirango cyizewe ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Netpipo, Muhire Frederic avuga ko nubwo hari amasoko y’amasosiyete manini bahombye, ariko  icyo kirango kije gukuraho impungenge zajyaga zigaragazwa n’abakiliya ku mutekano w’ibyo bakorerwa.

Yagize ati: “Hari umukiliya twabonye ari kutugenzura asanga ntabwo dufite ISO Certificate na Trust Seal bituma tubura iryo soko. N’uyu munsi iyo ubwiye umukiliya ibyiza bya software yawe hari ubwo abishima ariko akagaragaza impungenge ku mutekano w’amakuru ye azashyiramo.”

Muhire yemeza ko nyuma y’izo nzitizi byatumye ahagurukira gushaka icyo kirango, kandi yizeye ko nyuma yo kukibona azava ku masosite 18 yakoreshaga software yabo n’abakozi 4 800, akaba amasosiyete 500 mu mwaka umwe.

Yongeyeho ati: “Nyuma yo kubona ikirango tuzongera umubare w’abakiliya dufite kandi Leta iri kudufasha gutuma twizerwa kurushaho.”

Digital Trust Seal mu Rwanda imaze guhabwa sosiyete zirenga 16, ziri mu byiciro birimo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu by’imari.

Ni mu gihe u Rwanda rwabaye ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa, (ISTQB) rwawinjiyemo mu 2023, ari igihugu cya 68 muri 73 biwugize.

Ikirango gihabwa abacururiza kuri interineti gituma bagirirwa icyizere
Nkusi Robert Ford, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa,(RSTQB)
Umuyobozi Mukuru wa Netpipo, Muhire Frederic avuga ko ikirango cya digital trust seal kizatuma bizerwa kurushaho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25