Enzo Maresca yirukanywe muri Chelsea 

Enzo Maresca yirukanywe muri Chelsea 

Uwari umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yamaze kwirukanwa muri izi nshingano kubera umusaruro mubi yagize mu mikino itatu iheruka muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, ni bwo Ubuyobozi bwa Chelsea  bwakoze inama igaruka ku hazaza h’uyu mutoza byarangiye yirukanywe.

Mu itangazo ry’ikipe yagize iti: “Enzo Maresca yamaze kuva mu nshingano nk’umutoza wa Chelsea. Dushimiye Enzo ku kazi gakomeye yakoreye ikipe mu gihe ayimazemo, tumwifuriza ishya n’ihirwe ku hazaza he.”

Enzo Maresca yari amaze umwaka n’igice muri Chelsea ndetse yayifashije kwegukana UEFA Conference League n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Maresca asize The Blues ku mwanya wa gatanu n’amanota 30, iri kwitegura Manchester City mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Premier League uzaba ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.

Enzo Maresca asigiye Chelsea UEFA Conference League n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22