Juma Jux agiye gutaramira i Lagos

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux agiye gutaramira i Lagos nyuma yo gutwikirwa iduka ry’imyenda ryakoreraga muri Tanzania, riri mu byangijwe n’abatari bashyigikiye ko Samia Suluhu Hassan yatorwa bamushinja kuba yaragaragaye mu bikorwa byo kumwamamaza.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze umugore we Priscilla Ajoke Ojo, yasangije integuza y’igitaramo asaba abitegura kuza muri uwo Mujyi bategura kuhaza mbere y’itariki y’igitaramo bitabaye ibyo bazaba mu bahombye mu mwaka wose.

Mu mashusho Priscill Ojo yagaragaye avuga ati: “Nimwumve niba uteganya kuza i Lagos nyuma y’itariki 18 Ukuboza, nushaka ntuzigere uhaza kuko uzaba wahimbye igitaramo gikomeye.”

Ni igitaramo kizabera mu mujyi wa Lagos mu Ukuboza 2025, mu rwego rwo gufasha abakunzi be gusoza neza umwaka.

Juma Jux n’umugore we baherukaga gukora ibirori bidasanzwe byo kwerekana umwana wabo mu muryango umugore we avukamo.

Mu birori byateranyije inshuti n’abavandimwe bose bishimiye kureba uwo mwuzukuru.

Juma Jux n’umugore we bashyingiranwe muri Mata 2025, mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye muri Nigeria, bakora ibirori byo kwiyakira muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2025, hanyuma ku wa 24 Kanama 2025 bagaragaza ko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Priscillah Ojo asanga abatazitabira icyo gitaramo bazaba bahombye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE