Musanze: Abaturiye urugomero rwa Mukungwa II baheze mu kizima

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 23
Image

Hashize imyaka 12 abaturage bo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, baturiye urugomero rwa Mukungwa II, babaye mu mwijima batagira umuriro w’amashanyarazi.

Bavuga ko bababazwa nuko ari bo begereye urwo rugomero rutanga amashanyarazi mu bice byinshi byako Karere, nyamara bo bakaba bibanira n’urumuri rw’udutadowa, nyamara amapoto na taransiforomateri bishinze mu mirima yabo ndetse insinga zikabanyura hejuru.

Ntibanyendera Felicien, umwe mu batuye muri ako gace, yagize ati: “Iyo turebye insinga z’amashanyarazi zijya mu bindi bice, ukabona zinyura hejuru y’inzu yawe urababara cyane. Twe ntitugira urumuri, abana biga nijoro bicaye ku dutadowa, abandi batabonye peteroli ubwo bariryamira ntabwo basubira mu masomo neza, twifuza amashanyarazi hano.”

Nyiraneza Vestine, avuga ko kuba nta muriro bafite bibagiraho ingaruka nyinshi, harimo no kuba umutekano wabo uhungabana kubera umwijima uba uhari.

Yagize ati: “Ibisambo bitwibira inka n’ibindi byacu kuko nta rumuri ruba ruri mu rugo, wumva imirindi y’ibisambo wakurikira ugaheba kuko hari n’ubwo tubanyuraho bihishe ku nsina. Iyo ukeneye gucaginga telefone ugenda ibilometero byinshi, kandi utwaye amafaranga 200 kugira ngo ucaginge.”

Abaturage bavuga ko bamwe baguze imirasire y’izuba, ariko ingufu zayo zitamara kabiri bitewe n’uko ubukene butabemerera kugura ibyuma bifite ubushobozi buhagije, bwo kubika umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko yemera ko iki kibazo bakimenye, ariko ko bagiye kureba koko niba bari mu gace kagenewe imiturire

Yagize ati: “Iki ni ikibazo kiraje ishinga Akarere; umuturage atagezwaho ibikorwaremezo biratubabaza, kuri ubu rero tugiye kuzabasura turebe koko niba ako gace karagenewe imiturire, kuko ntabwo hagenewe ubuhinzi, ubuhumekero bw’umujyi se hakwiye guturwa.”

Yongeraho ati: “Ndabizeza ko ngiye kubikurikirana nkareba koko niba bikwiye ko bahabwa umuriro, ubwo dusanze ari byo twabiganiraho na REG kuko dufite umushinga mugari uzageza abaturage ku mashanyarazi.”

Umuyobozi   wa REG, Ishami rya Musanze, Eng. Batangana Regis, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye gusura aho abaturage bavuga ko bafite iki kibazo, harebwe uburyo haboneka igisubizo kirambye bahabwe umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati: “Tugiye gusura aho hantu turebe icyateye ikibazo, cyo kuba aba baturage bamaze iyi myaka yose nta muriro bagira; hanyuma dukorane n’abashinzwe imishinga muri REG; hafatwe umurongo uhamye wo gukemura iki kibazo. Turasaba abaturage kwihangana mu gihe iki kibazo kirimo gushakirwa umuti.”

Kugeza ubu, abaturage bo muri Karambi barasaba ko nibura umuriro bakora bawugezwaho mbere y’uko umwaka urangira, kuko bavuga ko kubaho batabona urumuri ari nko kuba mu buzima bwo mu gisekuru cyashize, nyamara bari mu gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga.

Insinga zinyura hejuru y’inzu z’abaturage
Amapoto n’insinga kimwe n’ibindi bikoresho binyura mu mirima yabo ariko nta muriro
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 23
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE