Bugaragara barashima kwegerezwa serivisi zo kumenya igitsina cy’umwana akiri mu nda

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 24
Image

Abagana ikigo nderabuzima cya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe serivisi yo gupima ababyeyi batwite bakamenya igitsina cy’umwana bazabyara.

Hari abavuga ko ari ubusirimu bumvaga ahandi, kikaba ikimenyetso cy’iterambere bakomeje kugezwaho n’ubuyobozi bwiza.

Mukantagara Juliet yagize ati: “Twari dusanzwe tuza kwipimisha uko biteganywa ku mubyeyi utwite, harebwaga uko umwana akura ntitwabwirwaga niba tuzabyara umukobwa cyangwa umuhungu.Twabyumvanaga abanyakigali n’abandi basirimu.Turishimye cyane kuba iri terambere natwe ritugezeho muri iki cyaro.”

Hari abaruhuwe ingendo ku bakeneraga iyi serivisi.

Mariya Mugabirwa yagize ati: “Njye nari nsanzwe njya gukoresha ekogarafi. Gusa byamvunaga kuko ku mwana wa mbere nagiye i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo. Ni serivisi ubusanzwe ziba ku bitaro aho aba ari kure, bigatuma nta bantu benshi bazikoresha kubera igiciro cy’urugendo.”

Akomeza agira ati: “Kuba rero twegerejwe iyi serivisi ni iby’agaciro, aho bizorohereza abasanzwe bazikoresha ndetse n’abatari bazi ko bikorwa bazazigana.”

Aba baturage bavuga ko kumenya igitsina cy’umwana utwite bizabafasha mu igenamigambi.

Kakuze Drocelle yagize ati: “Iyo uzi umwana uzabyara bituma uteganya ibizakenerwa biberanye na we.Urabona nk’ibishora byo guteruriramo umwana, buriya bigira ibara ku mukobwa cyangwa ku muhungu. Ubu rero birakemutse umubyeyi azajya ategura imyambaro y’uruhinja azi neza niba agurira umuhungu cyangwa umukobwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko ibi bikorwa byo mu rwego rw’ubuzima bigamije kongera ibikorwa remezo bifasha mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.

Ati: “iyi ni gahunda ya Leta yo gukomeza kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage mu buryo butavunannye. Ni serivisi twifuza ko uko ubushobozi bugenda buboneka zizagezwa n’ahandi mu bigo nderabuzima. Turasaba abagenerwabikorwa gukoresha aya mahirwe begerezwa akagira umumaro.”

Kugeza ubu Akarere ka Nyagatare gafite ibigo nderabuzima bigera kuri 20 bisanzwe binatangirwamo serivisi zo kwita ku babyeyi batwite. Ni mu gihe hari ibitaro bibiri ibya Nyagatare n’ibya Gatunda ari naho abakenera guca mu cyuma babonera serivisi.

Imwe mu mashini kabuhariwe izifasha mu gupima umubyeyi
  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 24
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE