Abantu 11 baguye mu mpanuka y’indege muri Kenya

Abantu 11 baguye mu mpanuka y’indege muri Kenya

Ba mukerarugendo 10 b’Abanyaburayi n’Umunyakenya umwe baguye mu mpanuka y’indege nkuko ubuyobozi bwabitangaje.

Iyo ndege yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yavaga ahitwa  Diani  agace kari ku nkengero y’inyanja y’u Buhinde mu majyepfo ashyira u Burasirazuba, yerekeza ahitwa Kichwa Tembo mu burengerazuba nk’uko byemejwe n’ikigo cy’indege za gisivili,  Kenya Civil Aviation Authority.

Kompanyi y’indege Mombasa Air Safari yatangaje ko indege yari itwaye Abanyahongiriya umunani, Abadage babiri, n’umupilote w’Umunyakenya   bose bakaba barapfiriye muri iyo mpanuka.

Mombasa Air Safari yavuze ko ikihutirwa ari ugutanga ubufasha bwose bushoboka ku miryango yagize ibyago, mu gihe ibitangazamakuru byo muri Kenya byerekanye amafoto y’indege iri gushya n’ibisigazwa byayo byasakaye ahabereye impanuka.

Umuyobozi w’Intara ya Kwale, Stephen Orinde, yabwiye BBC ko indege yaguye mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Kwale, nyuma yo guhaguruka i Diani.

Yakomeje avuga ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka rigikomeje, ariko yongeyeho ko bishobora kuba byatewe n’ikirere kibi.

Muri Kanama nabwo indege y’Umuryango wita ku Buzima, Amref yaguye mu nkengero z’Umurwa Mukuru Nairobi, ihitana abantu batandatu abandi babiri barakomereka.

Abantu 11 baguye mu mpanuka y’indege muri Kenya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22