Guverinoma yavuze ku mushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara asaga miliyari 100  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye umushinga w’indangamuntu koranabuhanga witezweho kuzatwara arenga miliyari 100 Frw. Ni umushinga Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation ivuga ko utangira kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025.

Abanyarwanda bose harimo n’abana ndetse n’abanyamahanga batagira igihugu ariko batuye mu Rwanda, bazahabwa indangamuntu koranabuhanga.

Ni indangamuntu izaba ikubiyemo amakuru yisumbuye ku yari asanzwe mu ndangamuntu yari iriho harimo n’ibimenyetso ndangamiterere.

Inzego za Leta zishinzwe iki gikorwa cy’indangamuntu koranabuhanga zivuga ko ibi bizihutisha imitangire ya serivisi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire, agaragaza itandukaniro ry’indangamuntu koranabuhanga n’indangamuntu isanzwe.

Ati: “Iyi ndangamuntu koranabuhanga ntabwo bizajya bisaba ko uyigendana. Igihe utayigendanye uzaba ufite kode ushobora kuba uzi wowe ku giti cyawe twaguhaye cyangwa iri kuri telefoni yawe igendanwa.

[…] tuzatanga uburyo bw’uko ushobora kuba unayifite kuri telefoni ku buryo umuntu aramutse ayigusabye wayitanga cyangwa inafite umubare w’ibanga mu gihe ugiye gushaka serivisi.”

Asobanura ko ubwo buryo butatu butandukanye buriho, buzajya bworohereza Abanyarwanda cyangwa abatuye mu Rwanda igihe bagiye gushaka serivisi badafite za ndangamuntu zabo.

Ati: “Uramutse udafite ya numero yawe y’ibanga wanayibagiwe, ushobora gutanga bya bikumwe byawe cyangwa bagafata ifoto igahita itanga ya makuru yawe.

Bivuze yuko turashyiraho uburyo butandukanye ariko bitavuze yuko igihe udafite ikarita, ukibagirwa wa mubare w’ibanga bitavuze ko utaribubone serivisi kuko za rangamiterere twafashe nuzikoresha, zizashobora kubona ya makuru yawe muri sisiteme, zishobore kuba zatangwa”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, avuga ko ari ngombwa gutunga indangamuntu koranabuhanga ukurikije aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’ikoranabuhanga kugira ngo umuturage ahore ku isonga.

Agira ati: “Ni indangamuntu izatuma umuturage adasiragira, cyane cyane ko igihugu cyacu icyo dushyize imbere ni umuturage kugira ngo ahore ku isonga, abone serivisi neza ariko binamufashe na we ubwe mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Igihugu cyacu ibikorwa remezo cyubatse muri iyi nzira y’iterambere, bitwemerera noneho no kuba twagira indangamuntu koranabuhanga.

Ntibyari gushoboka mu myaka yashize ariko kubera ko hari ibyo twabashije kubaka bifatika, ubu dushobora noneho kuyigeraho tukaba twabyishimira.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire, ashimangira ko umwana wavutse na we azahabwa indangamuntu koranabuhanga ndetse ko n’iyi serivisi ushobora kuyisabira ukoresheje serivisi za Irembo.

Ati: “Ku bana bakivuka kugera ku myaka 5, tuzajya dufata ifoto gusa kubera bya bimenyetso; zaba intoki 10 cyangwa amaso, byose bigenda bihinduka.

Icyo twateganyije ni uko tubifata akivuka cyangwa akiri hagati y’imyaka 0-5 ariko yakuzuza imyaka 5 akazazanwa kugira ngo afatirwe bya bimenyetso byose kugira ngo bijye muri bwa bubiko bw’indangamuntu koranabuhanga.”

Guverinoma yatangaje ko serivisi y’indangamuntu koranabuhanga izajya ku Irembo ku itariki 10 Ugushyingo 2025, ku buryo umuturage uwo ari we wese n’iyo yaba ari muri Diyasipora ashobora kujyamo akemeza amakuru ye ari muri sisiteme y’indangamuntu, amakuru y’umuryango we, uwo bashakanye n’abana be nyuma akazajya gutanga bya bimenyetso by’irangamiterere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itanga ubutumwa ku banyarwanda mu gihe iyi gahunda izaba itangiye, ko bazatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye.

Minisitiri Habimana yagize ati: “Icyo twasaba abaturage ni uko bakoresha aya mahirwe neza kugira ngo batange amakuru y’ukuri ariko bibafashe kugira umwirondoro wabo ube umeze neza. Ntabwo ari umwanya wo guhindura ibitagombaga guhinduka.

Ari yo mpamvu dusaba buri muturage wese, yaba yari afite icyangombwa, yaba yaragitaye, yaba yari ari mu nzira zo kugishaka ntacikanwe n’aya mahirwe.

Ni umwanya wo kugira ngo ibyo byose bitungane n’ibyari bikeneye gukosorwa nabyo bikosorwe bityo buri muturage abe afite ibyangombwa.”

Ku ikubitiro Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo; Huye, Gisagara na Nyanza ni two tuzaherwaho mu gutanga amakuru azashyirwa mu ndangamuntu koranabuhanga.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE