Perezida Kagame yageze i Riyadh mu Nama Mpuzamahanga y’Ishoramari

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Riyadh muri Arabie Saudite, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari ry’Ahazaza n’iterambere yiswe Future Investment Initiative (FII9).

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida Kagame azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania, ku buryo ibihugu bikorana ubucuruzi, uko byarengera inyungu zabyo ariko binabungabunga inyungu bisangiye.

Umukuru w’Igihugu kandi azagira uruhare mu kiganiro cyahawe umutwe ugira uti ‘Ese ikiremwamuntu kiri kugana mu cyerekezo gikwiye?

Iyi nama izamara iminsi itatu, yatangiye tariki ya 27 kugeza tariki ya 28 Ukwakira 2025, igamije gutanga urubuga rwo kuganira no gutekereza ku buryo bwo gushyiraho inzira yo gushaka ku bisubizo byugarije ejo hazaza h’ishoramari n’imiyoborere y’Isi.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama ya FII9, bitaganyijwe Perezida Kagame azitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu, izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ni ikihe kiguzi nyakuri cy’umutekano w’ubukungu?”

Perezida Kagame azaganira ku buryo ubucuruzi mpuzamahanga buri guhinduka, n’uburyo bwo kurengera inyungu z’igihugu hatabangamiwe iterambere rusange.

Biteganyijwe ko azabifatanya na ba Perezida b’ibihugu bya Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda.

Iyi nama izayoborwa na Matteo Renzi, Senateri mu Nteko ya Repubulika y’u Butaliyani akaba na Minisitiri w’Intebe wahoze ayobora icyo gihugu.

Perezida Kagame kandi azanitabira ikiganiro cy’abayobozi kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Mbese abantu bari mu nzira nziza?”

Azafatanya na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, Perezida Gustavo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe Edi Rama w’u Butaliyani, Minisitiri w’Intebe Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakistan, Ray Dalio washinze ikigo Bridgewater Associates, ndetse na Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Iyi nama izayoborwa na Richard Attias, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Future Investment Initiative Institute.

Ikigo FII Institute cyatangijwe mu mwaka wa 2017 kikaba gitegura inama ngarukamwaka ihuza abafite inyota yo gushora imari mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo Isi ihanganye na byo.

Iki kigo cyihaye intego yo kwibanda ku nzego enye z’ingenzi zigaragaramo icyuho gikomeye mu Isi y’ubu, ari zo Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu buhangano (AI), gukoresha robo (Robot), uburezi, ubuvuzi, na gahunda zo kubungabunga ibidukikije n’iterambere rirambye.

Iyi nama ibera ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urufunguzo rw’Iterambere: Gufungura Imbago nshya z’Ubukungu.”

Iyi nama kandi igamije gutanga urubuga rwo kuganira no gutekereza ku buryo bwo gushyiraho inzira ishingiye ku bisubizo bigamije ejo hazaza h’ishoramari n’imiyoborere y’Isi.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama ya FII9, Perezida Kagame azitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu, izibanda ku kibazo cy’ingenzi kigira kiti: “Ni ikihe kiguzi nyakuri cy’umutekano w’ubukungu?”

Perezida Kagame azaganira ku buryo ubucuruzi mpuzamahanga buri guhinduka, n’uburyo bwo kurengera inyungu z’igihugu hatabangamiwe iterambere rusange.

Azabifatanya na ba Perezida b’ibihugu bya Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda.

Iyi nama irayoborwa na Matteo Renzi, Senateri mu Nteko ya Repubulika y’u Butaliyani akaba na Minisitiri w’Intebe wahoze ayobora icyo gihugu.

Perezida Kagame azanitabira kandi ikiganiro cy’abayobozi gikubiyemo insanganyamatsiko igira iti: “Mbese abantu bari mu nzira nziza?”

Aho azafatanya na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, Perezida Gustavo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe Edi Rama w’u Butaliyani, Minisitiri w’Intebe Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakistan, Ray Dalio washinze ikigo Bridgewater Associates, ndetse na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.

Iyi nama izayoborwa na Richard Attias, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Future Investment Initiative Institute.

Ikigo FII Institute cyatangijwe mu mwaka wa 2017 nk’inama ngarukamwaka ihuza abafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye ku bibazo Isi ihanganye na byo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE