RDC yemera ko FDLR iriho ubundi ikivuguruza- Amb Ndahungurihe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeza kwivuguruza ku gutangaza niba umutwe wa FDLR uriho cyangwa utari ho bityo bikadindiza na gahunda yo kuyisenya.
Yabishingiye ku kiganiro Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC (FARDC) Gen Ekenge Sylvain mu kiganiro aheruka guha Televisiyo y’Abadege Dechewell, aho yagize ati: “Uyu munsi, dukwiye no kwibaza aho FDLR iri? Bari mu gace karimo u Rwanda hamwe na AFC / M23, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru. Kandi barashaka kwitanga, ariko babujijwe kubikora.”
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Amb Nduhungirehe yagize ati: “Mu nama zihuriweho z’abagize inzego z’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) zabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Washington D.C, uwari uyoboye itsinda rya RDC General Patrick Sasa Nzita, yakunze kugaragaza ko FDLR igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi itakibaho.”
Yakomeje avuga ngo uwo musirikare wa RDC yongeyeho ko urwo ngo ari urwitazo rw’u Rwanda mu gushaka kubona urwaho rwo gutera Congo, ko ku bwe ibyo bizatuma Igihugu cye kidasinya amasezerano y’amahoro ya Washington.
Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimangira ko ibyo ari ibinyoma bikwirakwizwa na Leta ya Congo bigamije kuyobya uburari.
Ati: “Undi General Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na we atubwira ko rwose FDLR iriho, ariko ibyo abivuga yongera ko ngo “iri mu bice byafashwe n’u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23. Yanongeyeho ko ngo bafashwe babujijwe kurambika intwara hasi.”
Nduhungirehe yakomeje yibaza niba Guverinoma ya Congo umunsi umwe izahagarika kwivuguruza ku byo itangaza kuri FDLR.
Yagize ati: “Ese hari umunsi Guverinoma ya RDC izareka gutanga inkuru zirimo kwivuguruza no gushyiraho amananiza? Hari umunsi uzagera ikarekera gukina amakinamico asetsa (comedy) ahubwo bakemera gusenya umutwe wa FDLR yashyize mu ngabo zayo, ikabikora nkuko amasezerano ya Washington abiteganya.”
Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda ku itariki 27 Kamena 2025 i Washington, u Rwanda na RDC byemeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri ruhande.
Impande zombi kandi zari zemeranyije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kurwanya umutwe wa FDLR (CONOPS) hanyuma u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
Zemeye kwirinda ibikorwa byose by’ubushotoranyi no kutivanga, gushyigikira, cyangwa kwemera ibitero ibyo ari byo byose bya gisirikare cyangwa ibindi bikorwa, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, bibangamira amahoro n’umutekano, cyangwa bibangamira ubusugire bw’urundi ruhande.
Kugeza ubu nubwo amasezerano yo guhosha umutekano muke Burasirazuba bwa RDC akomeje kwigwaho, hakomeje kumbikana ibitero by’ingabo za RDC kuri M23 aho uwo mutwe uvuga ko utazigera wihanganire ko byica abaturage ahubwo uzakomeza kubisubiza inyuma.
