Kera kabaye Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelone (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 ihagarika umwaka yari imaze itabona intsinzi muri El Clásico.

Ni mu mukino w’umunsi wa 10 wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, ubera kuri Santiago Bernabéu.

Ni umukino wari hejuru cyane mu ntangiriro zawo, kuko ku munota wa gatatu umusifuzi yahaye penaliti Real Madrid ariko nyuma yo kwifashisha VAR asanga Vinicius Junior ni we wakoreye ikosa Alejandro Balde bityo ikurwaho.

Ku munota wa 11, Real Madrid yari mu mukino yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappé ariko nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ku munota wa 22, Real Madrid yari yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kylian Mbappe ku mupira yacomekewe na Jude Bellingham asiga ba myugariro awushyira mu izamu.

Ku munota wa 38, FC Barcelone yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Fermin Lopez ku mupira mwiza yahawe na Marcus Rashford ari mu rubuga rw’amahina ahita awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 43, Jude Bellingham yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Eder Militao ari wenyine awushyira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1.

Mu igice cya kabiri, Real Madrid yakomeje gusatira bidatinze ku munota 50 yabonye Penaliti nyuma yaho Eric Garcia akoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Iyo Penaliti yatewe na Kylian Mbappe ikurwamo neza n’umunyezamu Wojciech Szczęsny, umupira awushyira muri koruneri.

Nubwo Barcelone yanyuzagamo igasatira ariko Real Madrid yakomeje kwiharira umupira cyane no kuyobora umukino. Ku munota wa 68, Jude Bellingham yatsinze igitego cya gatatu, umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.

Mu minota ya nyuma Barcelone yasatiraga ishaka uko yishyura igitego ariko umunyezamu Thibaut Courtois ayibera ibamba.

Mbere y’uko umukino urangira ku munota wa 90+10 Pedri wa FC Barcelone yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura asohorwa mu kibuga .

Umukino warangiye Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 ihagarika umwaka yari imaze itabona intsinzi muri El Clásico kuko yaherukaga tariki ya 21 Mata 2024.

Iyi kipe y’i Madrid yakomeje kuyobora La Liga n’amanota 27 irusha Barcelone ya kabiri atanu.

Umunyezamu Wojciech Szczęsny akuramo penaliti ya Mbappe
Vinicius Junior yagaragaje kutishimira gusimbuzwa
Pedri ahabwa ikarita itukura
Jude Bellingham atsinda igitego cya kabiri
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE