Umwanda wo mu isoko rya Gahunga uteza amakimbirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Ubwiherero bw'isoko rya Gahunga usanga ryarahindutse ikimpoteri

Mu isoko rya Gahunga riherereye mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, abarituriye n’abarigana bavuga ko  babangamiwe n’umwanda uterwa n’uko ubwiherero budahagije kandi n’ubuhari budasukuye.

Ibi bituma abagana iri soko bahitamo kwihengeka mu mirima y’abaturage, bikavamo amakimbirane hagati y’abarema isoko n’abarituye hafi.

Bamwe mu barigana bavuga ko kubura ubwiherero mu isoko ari imbogamizi ikomeye kuko ngo iyo bashatse kujya mu bwiherero babura uko babigenza nk’uko umugore  wahawe izina rya Mukandayisenga Claudine  abivuga.

Yagize ati: “Iyo tuje muri iri soko tuhamara igihe kirekire ku manywa, iyo ukeneye kujya mu bwiherero biragorana. Niba uhisemo gukoresha ubuhari usanga busa nabi, bigatuma umuntu ahitamo gushaka ahandi, rimwe na rimwe mu mirima y’abaturage n’insina, ugasanga ba nyir’imirima barakwirukaho.”

Undi mugabo yagize ati: “Hano turabibona kenshi kuko  n’ubu  ushobora kubona umuntu yinjiye mu nsina z’abandi cyangwa mu mirima agiye kwituma byaba ibyoroshye cyangwa se ibikomeye, biteye isoni ariko nta kundi biba byagenze kuko ubwiherero ntibuhari kandi n’ubwitwa ko bwubatswe n’ubuyobozi  bwuzuye umwanda.”

Ku rundi ruhande, abaturiye iri soko bavuga ko bibabangamira cyane. Nk’uko umwe muri bo abivuga

Yagize ati: “Buri munsi usanga abantu baza mu mirima yacu, bagasiga imyanda mu myaka n’insina. Iyo ubimubwiye muratongana, kuri ubu hano hahora amakimbirane hagati y’abaturage n’abarema iri isoko. Turifuza ko ubuyobozi budufasha bukubaka ubwiherero buhagije kandi busukuye.”

Yongeraho ko n’amasazi abasanga mu nzu zabo, ati: “Hano iyo akazuba kavuye usanga isazi zuzuye mu mbuga hano mu nzu no ku bindi bikoresho byo mu rugo ibi bintu rero biduteza ibibazo mu nda kuko usanga hari n’abajya kwivuza inzoka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi hari igisubizo kirimo gutegurwa, nk’uko  Mukamana Solina Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabitangaje.

Yagize ati: “Ni ikibazo twamenye, ubu turimo gutegura umushinga wo kongera ubwiherero mu isoko rya Gahunga no kunoza isuku yabwo. Turasaba abaturage kugira isuku birinda kwituma aho babonye kandi tunabibutsa ko kugira isuku ari inshingano ya buri wese, bityo nabo barema isoko bakwiye kugira uruhare mu gusukura ahakorerwa ubucuruzi”.

Abagana iri soko hamwe n’abarituye hafi basaba ko igisubizo cy’iki kibazo cyihutishwa kugira ngo bace ukubiri n’umwanda utera amakimbirane, bityo iri soko rikomeze kuba ahantu hizewe kandi hari isuku.

Isoko rya Gahunga rirema inshuro 2  mu cyumweru, rikaremwa n’abagera ku 1500 ku munsi, bakaba baturuka mu Turere twa Burera, Nyabihu, Gakenke na Musanze.

Isoko rya Gahunga mu nkengero zaryo usanga imirima y’abaturage barayujujemo imyanda
Abarema isoko n’abacuruzi babangamiwe no kutagira ubwiherero
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE