Kigali: Abasore babiri n’inkumi bafatiwe mu bucuruzi bw’urumogi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abasore babiri n’inkumi boe bari munsi y’imyaka 30 bari mu bucuruzi bw’urumogi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Bose uko ari batatu bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika tw’urumogi 1.253, bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, banemera ibyaha bakurikiranyweho.

Tariki ya 23 Nzeri 25, mu Mudugudu wa Agakenke, Akagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, hafatiwe Kwizera Jean Pierre w’imyaka 20, afite udupfunyika 402 tw’urumogi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be baherereye mu Murenge wa Jabana.

 Akimara gufawa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.

Tariki ya 24 Nzeri 25, mu Kagali ka Rwezamenyo, Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kuri Tapis Rouge hafatiwe umusore witwa Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28 wari ushinzwe gushakira abakiriya b’uburumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi w’imyaka 25 y’amavuko.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Ngirimbabazi Shallon yasanganywe ububiko bw’urumogi mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ikaba yamuguye gitumo iwe afite uduofunyika 851.

Uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we (uri gushakishwa n’inzego z’umutekano)  ukorera mu Karere ka Gicumbi, na we akaruha Hakizimana akajya kurucuruza mu bice by’i Nyamirambo.

Aba bose uko ari batatu n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’Igihugu irashimira abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza urumogi bagafatwa rutarakwirakwira mu baturage, ikanibutsa abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.

Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.

Irasaba abakibyijandikamo kubireka bagashaka ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge bibakenya aho kubakiza. Irashimangira kandi ko itazihanganira umuntu wese uroga abaturarwanda abashyikiriza ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Kwizera Jean Pierre yafashwe akuye urumogi mu Karere ka Rulindo
Ngirimbabazi Shallon yasanganywe ububiko bw’uurmogi mu Karere ka Kicukiro
Uyu ni we wafashwe ashakira abakiriya Ngirimbabazi i Nyarugenge
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE