Musanze: Yasanzwe yapfuye munsi y’ikiraro gikunze guteza impanuka 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Ngendahimana John w’imyaka 65 yasanzwe yapfiriye munsi y’ikiraro cyo mu Mudugudu wa Mukinga, Akagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yagize  impanuka akagwa mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025. 

Abaturage bavuga ko icyo kiraro gihuza Umudugudu wa Mukinga n’uwa Gitega mu Kagari ka Gasongero muri uwo Murenge wa Remera, gisanzwe kiberaho impanuka kuko cyubatswe nabi. 

Umukobwa wa nyakwigendera witwa Uwitugeneye Marie Jeanne, ni we wamubonye ubwo yajyaga guhinga mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, aryamye munsi y’ikiraro yashizemo umwuka.

Avuga ko se yari yiriwe mu murima w’ibigori,  aza kujya ku Isoko rya Mukinga ku mugoroba ariko ntiyongera kugaruka.

Uwitugeneye ati: “Nabonye umurambo wa papa mu kiraro ubwo nari ngiye mu murima mu gitondo. Twaramutegereje ejo ariko ntiyaza, twumva ashobora kuba yagumye ku isoko. Sinari nzi ko ashobora kuba yapfuye muri ubu buryo, birababaje.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko icyo kiraro kimaze igihe kibabangamiye, ndetse kikaba gikunze guteza impanuka.

Umwe mu bakoresha  kiriya kiraro yagize ati: “Si ubwa mbere umuntu aguye muri iki kiraro, hari n’abandi bagiye bagwamo bakavunika bikomeye, kugeza ubwo gihitanye umuntu. Twifuzako haboneka uburyo cyakubakwa kuko dukomeje kuhatakariza ubuzima.”

Nyirandikubwimana Consolée, umuturanyi wa Ngendahimana witabye Imana, yagize ati: “Ibi ni ibibazo twakunze kubwira ubuyobozi, ariko ntacyo biratanga. Urupfu rwa Ngendahimana ni ikimenyetso ko iki kiraro ari ikibazo gikomeye. Turasaba inzego zose kudufasha kikavugururwa cyangwa se kigashyirwaho uburyo butekanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clément, yemeje iby’uru rupfu rwa Ngendahimana, agaragaza ko bibabaje umuryango n’abaturage muri rusange.

Yagize ati : “Ni ibyago bikomeye kuba twabuze NgendahimanabJohn mu buryo nk’ubu. Ni igihombo ku muryango we no kubaturage bose. Twongeye gusaba abaturage kwitwararika cyane igihe banyura ahantu bazi ko hashobora gushyira ubuzimabwabo mu kaga.”

Yakomeje yizeza ko agiye gukora ubuvugizo icyo kiraro kikibakwa vuba. Ati: “Tugiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo iki kiraro kibe cyasanwa binyuze mu Muganda kugeza igihe hazaboneka umuti urambye.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’inzobere, hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko hari n’abaketse ko ashobora kuba yishwe akajugunywa aho abaturage bazi ko hateza impanuka. 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE