Uko ikirere cy’u Rwanda gihagaze mu gihe rwakira UCI 2025

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 50 ni yo iteganyijwe mu gihugu hose, mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Nzeri, yiganjemo irimo kuberamo Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI 2025) u Rwanda rwakiriye guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) bwagaragaje ko icyo gihe kizageza ku wa 30 Nzeri, imvura ikaba irihasi ugereranyije n’imaze igihe igwa iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’ibiri n’ine bitewe n’imiterere ya buri hantu, ikarita y’uko izagwa ikaba igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 10 na 20.

Meteo Rwanda ivuga ko ibice byinshi by’Igihugu, imvura iteganyijwe kugwa hagati y’italiki ya 25 n’iya 30 Nzeri 2025.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu na Rusizi, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Nyamagabe ndetse n’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe ahasigaye mu Karere ka Musanze, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uturere twa Burera na Gakenke, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyepfo, amajyaruguru n’ibyo hagati by’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu bice by’uburasirazuba by’Uturere twa Ngororero na Karongi, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu Turere twa Muhanga, Gicumbi na Kirehe, ahasigaye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Burera, uburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gatsibo, ibice byo hagati by’Uturere twa Gakenke na Rwamagana, amajyaruguru y’Akarere ka Rulindo, uburasirazuba n’amajyepfo y’Uturere twa Ngoma na Kayonza ndetse n’ibice by’amajyaruguru n’iby’uburengerazuba by’Akarere ka Nyagatare.

Ahandi hasigaye mu Gihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri aya mataliki. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 31, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 17.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe kuzakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 31 buteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu. Mu kibaya cya Bugarama no mu bice byo hagati by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Rubavu na Karongi, mu bice bito by’uburasirazuba by’Akarere ka Muhanga, mu bice by’Amayaga, mu Karere ka Bugesera, mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba uretse mu bice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo n’ibyo hagati by’Akarere ka Kirehe, biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 31.

Ibice by’uburasirazuba by’Akarere ka Nyaruguru, ibice bisigaye by’Uturere twa Kamonyi, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango uretse ibice bito by’amajyaruguru, mu Karere ka Muhanga uretse ibice bito by’amajyepfo y’uburasirazuba, amajyepfo y’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, uburengerazuba n’amajyepfo y’Akarere ka Gakenke, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamasheke, uburasirazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, ibice bito byo hagati by’Akarere ka Rubavu, uburengerazuba bw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’uburasirazuba n’ibice bito byo hagati by’Akarere ka Karongi n iho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 29.

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Musanze ndetse n’amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 21.

Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 17. Mu burengerazuba n’amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru, uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi ni ho hateganyijwe gukonja cyane, hakaba hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 9.

Ibice byo hagati by’Umujyi wa Kigali n’iby’Akarere ka Gatsibo, ibice bito by’amajyepfo by’Akarere ka Nyagatare, uburasirazuba bw’Uturere twa Kirehe na Kayonza niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 15 na 17.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga ku ikarita y’umuyaga) uteganyijwe mu Karere ka Kirehe uretse mu bice bito by’uburasirazuba n’iby’uburengerazuba bw’ako Karere, amajyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi na Nyamagabe, uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, ahenshi mu Karere ka Rutsiro, uburasirazuba n’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamasheke ndetse n’ibice by’uburengerazuba n’ibyo hagati by’Akarere ka Rusizi.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo) uteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu bice byo hagati by’Akarere ka Muhanga, mu burasirazuba bw’Uturere twa Gisagara, Nyanza na Kamonyi, ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba uretse mu gice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu bice by’uburasirazuba, iby’amajyaruguru n’iby’uburengerazuba bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’ibice bito by’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rwamagana.

Uteganyijwe kandi ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru uretse mu gace gato k’amajyepfo y’Akarere ka Rulindo na Musanze ndetse n’ahasigaye mu Ntara y’Uburengerazuba uretse mu burengerazuba bw’Akarere ka Rubavu n’ibice bito by’uburasirazuba by’Uturere twa Ngororero na Nyabihu.

Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi ku ikarita).

Kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu, Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku muyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE