Taylor Swift agiye gushyira hanze filimi na alubumu icyarimwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe ku rwego mpuzamahanga Taylor Swift yahishuye ko agiye gushyira hanze filimi yise ‘Taylor Swift: The Official Release Party of a Showgirl’

Amakuru avuga ko iyo filime igaruka kuri alubumu y’uyu muhanzikazi ya 12 ateganya gushyira ahagaragara.

Uyu muhanzi avuga ko iyo filime azayimurika mu birori nk’uburyo bwiza bwo gusogongeza abakunzi be alubumu ye ibizwi nka (Listening Party)

Impamvu yabikoze atyo ngo nubwo muri iyo filime hagaragaramo amashusho yerekana uko zimwe mu ndirimbo zitandukanye ziyigize zafatiwe amashusho, imvano yazo ndetse n’inkuru z’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu butumwa bugaragara kuri Instagram ye yagaragaje ko iyo filime izasohoka ku wa 3 Ukwakira 2025, ariko ikerekanwa mu minsi itatu guhera tariki 3-5 Ukwakira 2025.

Si ubwa mbere Taylar Swift ashyize ahagaragara filime kuko no mu 2023 yashyize hanze iyo yise ‘Taylor Swift: The Eras Tour’ yagarukaga ku bitaramo yari amazemo iminsi icyo gihe.

Alubumu ‘The Life of a Showgirl’ ni Alubumu ya 12 y’uwo muhanzi aho igizwe n’indirimbo 12, bikaba biteganyijwe ko izasohoka tariki 3 Ukwakira 2025.

Taylar Swift yagaragaje ko iyo Filime izerekanwa iminsi itatu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE