Nyamasheke: Yafatanywe ihene yibye arimo ayigurisha mu isoko

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa w’imyaka 21 witwa Nyirahabufite Thérèse,wo mu Mudugudu wa Doga, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, nyuma yo gufatirwa mu isoko rya Karengera, Umurenge wa Kirimbi, arimo agurisha ihene y’isekurume yiyemerera ko yari yayibye.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, nyir’iyo hene Karemera Edouard, basanzwe baturanye, yavuze ko ubwo bajyaga kuyicyura aho bari bayiziritse bayibuze barayishakisha hose no mu baturanyi baraheba.
Ati: “Tumaze kuyibura hose twigiriye inama yo kuzindukira mu isoko rya Karengera mu Murenge wa Kirimbi rirema ku wa 5 kureba ko nta waba yayibye akariyizanamo kuyigurisha.”
Yongeyeho ati: “Twatunguwe no kuyifatana uriya mukobwa Nyirahabufite Thérèse, umuturanyi wacu arimo ayigurisha bataramuha amafaranga atwemerera ataruhanyije ko ari we waraye uyibye aho yari iziritse.”
Umukobwa yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo, uwibwe ihene arayisubirana anagirwa inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB.
Nyirangirinshuti Immaculée wari uri muri iryo soko, mu bari bamukozeho uruziga yabwiye Imvaho Nshya ko nk’abagore bababajwe cyane n’uyu mukobwa umwe utukishije bose.
Ati: “Nubwo kwiba ari bibi byamaganwa na buri wese ariko ntiyari ikwiye kugaragara ku mwari, umubyeyi w’ejo, uzahekera u Rwanda yaziba anahetse akabwiriza uwo mu mugongo bikaba uruhererekane Igihugu cy’ejo kingangirika. Ni ingeso mbi cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yavuze ko bibabaje cyane.
Ati: “Nubwo n’ubusanzwe kwiba atari umuco w’i Rwanda ariko nk’umwari iyi si indangagaciro ibereye umugore wahawe agaciro.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi ni uko abantu bakwiye gukora bagatungwa n’ibivuye mu musaruro w’amaboko yabo badategereje kwiba ibyo abandi baruhiye.”
Yavuze ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano baba bakurikiranira hafi ibibera muri iryo soko, haba hari utatse ko yibwe itungo akeka ko ari ho ryazanywe kugurishirizwa, bafatanya rigashakishwa, uwaryibye agafatwa nyiraryo akarisubizwa.