Byinshi ku ndirimbo ‘Abashyitsi bahire’ yaririmbwe n’umukirigitananga Ruhumuriza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Umukirigitananga Ruhumuriza yavuye imuzi impamvu yamuteye gukora indirimbo ‘Abashyitsi bahire’ izwi cyane ibyinwa n’amatorero ikaba yarabaye ikimenyabose, ariko akaba ari we wa mbere uyiririmbye nk’umuhanzi ikajya mu byuma.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Ruhumuriza yasobanuye ko amaze imyaka yumva abaririmba iyi ndirimbo mu matorero atandukanye ariko akumva ababajwe no kuba itarakorwa ngo ibe indirimbo yumva mu buryo bugezweho hanasigasirwa amateka yayo.

Yagize ati: “Maze imyaka myinshi ndirimba kandi mbyina mu matorero atandukanye harimo n’urukerereza bayiririmbye kenshi nkumva inaririmbwa henshi ariko isa nkaho idahari.”

Icyatumye ngira ubushake bwo kuyikora, ni uko yari indirimbo nziza yatuwe umugabekazi, noneho ibigwi n’uburyo bamurataga byari byiza cyane  ku buryo wumva no muri iyi minsi bigikenewe, noneho ndebye nsanga  isigasira umuco ariko umuntu adashobora kuyikenera atarebye itorero ngo ayibone nayikoze mu rwego rwo gusigasira amateka yayo.”

Amakuru y’amateka agaragaza ko indirimbo ‘Abashyitsi bahire’ yaririmbiwe Umugabekazi Nyirakigeli wa III Nyamihana, wari umugabekazi ku ngoma ya Kigeli wa III Ndabarasa ari na we Mwamikazi we.

Abashyitsi bahire ni indirimbo yaririmbiwe uwo mwamikazi ubwo yari atashye (Ashyingiwe) mu rugo rw’Umwami Kigeli wa III Ndabarasa ayiririmbirwa na Rubanda (Abaturage) bamwakira bamurata.

Umukirigitananga Ruhumuriza, ubusanzwe amazina ye bwite ni Nshimiyimana Jean Bosco abenshi bakaba bamuzi nka Bosco Intore cyangwa Sebo avuga ko yahisemo gukoresha izina rya ‘Ruhumuriza’ mu buhanzi kuko ari izina rya se wari umutaramyi mu rwego rwo gusigasira uwo muco yamusigiye.

Ruhumuriza asanzwe ari umubyinnyi mu itorero ry’igihugu Urukerereza akaba afite n’itsinda rye riririmba ‘Ikobe’ risanzwe risusurutsa abantu mu birori bitandukanye.

Ruhumuriza avuga ko yahisemo gukora ‘Abashyitsi bahire’ asigasira amateka yayo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE