Musanze: Umugabo yiyahuye hakekwa amakimbirane ashingiye ku mitungo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umugabo witwa Byiringiro Emmanuel, w’imyaka 26, washakanye na Ayingeneye ufite imyaka 30, wari utuye mu Kagari ka Ninda, Umudugudu wa Kabagorozi, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yasanzwe amanitse mu kiziriko bikekwa ko yiyahuye harakekwa amakimbirane akomoka ku mitungo.

Hari andi makuru avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina umubyara bapfa imitungo, ndetse ngo n’urugo rwe ntirwari ruhagaze neza mu mibanire.

Umugore wa Byiringiro, Ayingeneye yagize ati: “Nageze mu rugo ahagana saa kumi zo ku wa 18 Nzeri 2025, nsanga umugabo wanjye amanitse mu mugozi. Nkeka ko ari we wiyahuye, kandi icyabiteye gishobora kuba ari ikibazo cy’imitungo kuko nyina, Mukamugema Martine, yanze kumuhinduriza ibyangombwa by’ubutaka yari yarahawe.”

Yongeyeho ati: “Yansabaga ko nanjye nzazana umurima iwacu, ariko iwacu nta mirima bafite yo kumuha. Yakundaga no kunywa inzoga, ubwo rero ntegereje icyo iperereza rigaragaza.”

Uwitwa Nkundimana Jean Pierre, umuturanyi wa Byiringiro, avuga ko yari umuntu wakuze agwa neza ariko ngo aho hadukiye ikibazo cy’amakimbirane ajyanye n’imitungo yatangiye guhindura imyitwarire.

Yagize ati: “Uyu mugabo twari tumuzi nk’umuntu ukunda guca bugufi ariko kuva atangiye kugirana ibibazo by’imitungo na nyina, twatangiye kubona ahindutse cyane, yahoraga yirakaza kandi akanywa inzoga kenshi. Birashoboka ko ibyo byamushenguye bigatuma afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.”

Uwase Claudine, yagize ati: “Byiringiro twamubonaga nk’umuntu w’imico myiza ariko yabaye umuntu utakundaga kwiyegereza abandi wamwumvanaga imvugo z’amaganya, abantu bakabyita urwenya ariko nanone ukabona ko afite ikibazo mu mutima, kuko yagaragazaga kwiheba cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste yavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Byiringiro ndetse ko bihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Tukimenya amakuru twihutiye guhura n’umuryango ndetse no gutegura uko umurambo wajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa.”

Yongeyeho ati: “Turasaba abaturage kwirinda guheranwa n’ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakitabaza ubuyobozi n’inzego zibishinzwe zikabafasha kubishakira ibisubizo.”

Mu Karere ka Musanze, imibare igaragaza ko mu mezi atatu ashize abantu 6 bariyahuye, abandi bahitanwa n’abo bashakanye, akaba ari ikibazo gikomeye kigomba guhagurukirwa kugira ngo haboneke umuti urambye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE