Nyamasheke: Umugore yize bamuca intege none ayobora Hoteli

Kayitesi Jeanne d’Arc w’imyaka 38, umaze imyaka 6 mu buyobozi bw’amahoteli yiyongera ku yindi igera muri 5 yakoze mu mahoteli nk’umukozi usanzwe, yishimira ko ari umwe mu bagore bake bayobora amahoteli mu gihugu, yarize bamuca ko intege ngo umukobwa wiga iby’amahoteli aba yiga uburaya.
Aganira na Imvaho Nshya, Kayitesi akaba ari umuyobozi wa Hoteli Chimpanzee Lodge, iri mu Gisakura, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, yavuze ko yakuze yiyumvamo umuyobozi mu by’amahoteli n’ubukerarugendo, bitakunda akazaba umunyamakuru kuko yumvaga iyo myuga yombi ayikunze.
Yaje gupfusha se afite imyaka 6, nyina ahska undi mugabo, we biba ngombwa ko arererwa kwa sewabo.
Avuga ko yize amashuri abanza, icyiciro cy’ayisumbuye yize amahoteli n’ubukerarugendo nk’uko yabirotaga, ariko ari abaturanyi, abagendaga aho yabaga bakamubwira ko abagore bakora mu mahoteli, akenshi baba ari indaya, ibishegabo ko nta mukobwa muzima wo kubyiga, ariko bitamuciye intege.
Ati: “Nubwo urwo rucantege rwose rwariho, nari mfite impano yo gukora isuku mu rugo nkaba nanarara ijoro ryose mpatunganya ngo abashyitsi nibaza basange hameze neza kuko twagiraga benshi.”
Akomeza agira ati: “Uwo murava n’amahirwe yo kuba abanderaga umwe yari yarize mu Bwongereza undi yarize muri Kenya, hose hateye imbere mu by’amahoteli n’ubukerarugendo, babizi neza ko hadakora indaya, na bo bambwiraga ko impano yanjye ari ho bayibona, uwo muhati banshyiragamo watumye nima amatwi abanshaga intege bose, mbyigana umwete ndetse nkomereza muri Kaminuza i Kampala mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.”
Arangije mu 2015, yagarutse mu Rwanda akora muri Hoteli y’i Musanze, mu 2016 ajya mu y’i Muhanga, ahava muri 2017.
Ati: “Muri 2019 naje i Rusizi ndi umuyobozi wungirije wa Keneth Barham Peace Guest house ya EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, mpamara amezi 3, mu mpera z’uwo mwaka mba umuyobozi wa Guest house ya Gisakura yari ifunguwe n’ubundi n’iyi Diyoseze.’’
Yongeyeho ati: “Nahavuye muri 2023 nsubira muri Keneth Barham Peace guest house ndi umuyobozi wungurije kugeza muri 2024 muri Mata, nza gukora muri iyi ya Chimpanzee Lodge ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, nkiyobora kugeza ubu.’’
Avuga ko uretse abo bamureze bamukundisha uyu mwuga, anashimira cyane Perezida Kagame ku bwo gutinyura abagore no kubaha agaciro, n’impanuro nyinshi yamwumvanye zamuteye imbaraga.
Ati: “Navuga ko aha ndi mpagejejwe cyane na Perezida Kagame kuko iyo ntumva impanuro ze nkiri muto n’uburyo yavugaga ko n’abagore bashoboye, bitari gushoboka [……] ndakira ba mukerarugendo baturutse imihanda yose biganjemo abanyaburayi, Abashinwa n’Abanyamerika kuko iyi hoteli bayikundira amahumbezi ya Nyungwe.’’
Ashishikariza igitsinagore kwiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ari benshi bakiga indimi nyinshi z’amahanga kuko utakwakira abanyamahanga mutavugana neza ururimi rwabo, cyane cyane igifaransa n’icyongereza.
Bamwe mu bo akoresha muri hoteli babwiye Imvaho Nshya ko bishimira kuyoborwa na we.
Niyibizi Placide umaze igihe kinini mu kwakira abakiliya mu mahoteli, yagize ati: “Nkurikije aho nakoze hose, hayoboraga abagabo, aha nyoborwa n’umugore, mbona abagore bagira umwihariko, cyane cyane mu gukurikirana utuntu twose, ngo umukiliya atahe yishimye. Abagabo babishobora ni bake kuko hari aho batinjira abagore bagera bakamenya ibihabera byakwica cyangwa bigakiza hoteli.’’
Rugira Jean Paul ushinzwe isuku mu byumba muri iyi hoteli yagize ati: “Hari abibeshya ko abagore bayobora amahoteli basuzugurwa n’abagabo bahakora. Baribeshya kuko n’abagore igitsure barakigira cyane mpereye ku muyobozi wacu, ni yo mpamvu hano hakundwa cyane.’’
