Rubavu: Abamotari barembejwe n’ibihombo barasaba gushyirirwaho parikingi

Mu Mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara ikibazo cy’uko abamotari badashobora kubona aho bahagarara hemewe kandi hagenwe nka parikingi, ibintu bituma bakorera mu kavuyo ndetse n’abagenzi bakabihomberamo.
Abamotari bavuga ko kuba nta parikingi ihagije ibateganyirijwe bituma bahagarara mu mihanda, rimwe na rimwe bagahura n’ibihano bya Polisi, cyangwa bakabangamira abatambuka.
Hari n’abavuga ko ibi bibakururira ibihombo kuko igihe kinini bamara baparitse mu buryo butemewe, gituma babura abagenzi kubera na bo baba batazi aho bafatira za moto hazwi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ndayisenga Jean Claude, yagize ati: “Twifuza ko mu Mujyi wacu hashyirwaho ahantu hahoraho twahagarara, kuko iyo duparitse aho tuzi ko hemewe n’amategeko tuba twizeye umutekano w’ibinyabiziga byacu ndetse n’abagenzi. Ariko ubu dusiragira mu muhanda dushaka aho duparika tukagenda duhunga Polisi, rimwe tugateza impanuka.”
Undi mumotari witwa Furaha Bwanakweli yagize ati: “Kutagira parikingi biduteza igihombo n’amkimbirane n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, iyo Polisi ikunyuzeho uparitse ahadakwiye barakwandikira amande, twaparika imbere y’amaduka y’abandi na bo tugashwana, dutanga imisoro nibadufashe tubone parikingi.”
Mariamu Muhoza umwe mu bagore bakora ubucuruzi hafi y’isoko rya Gisenyi, aho afite iduka, we yagize ati: “Iyo ugiye gufata moto usanga zihagaze mu kajagari, rimwe zikabangamira abagenzi cyangwa se bigatinda kubona uko usohokamo ngo ugende. Ibi bituma dukererwa kandi rimwe na rimwe tugahendwa bitewe n’akajagari kaba gahari.”
Akomeza avuga ko bahura n’ingaruka nyinshi zirimo gutinda kubona moto, guterwa ubwoba no kutagira icyizere cy’umutekano wabo mu gihe moto zihagarara ahatemewe, rimwe na rimwe no ku mihanda minini.
Yagize ati: “Kubera ko abamotari usanga baparitse ahatazwi biduteza igihombo tujya kubareba aho tuba dukeka ko ariho baparitse, tugatakaza umwanya, cyangwa se mu bihe bya nimugoroba tukaba twahura n’ibisambo tugiye gutega moto, twifuza ko Akarere ka Rubavu na Polisi babigiramo uruhare Parikingi ikaboneka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko kibazo kizwi n’inzego zibishinzwe, kandi zifatanyije zatangiye kugishakira igusubizo.
Yagize ati: “Ikibazo cya Parikingi y’abamotari mu Karere kacu cyatangiye gushakirwa umuti, ku buryo turimo gutekereza uburyo bajya baparika imbere y’ahahoze Gare, mu buryo budateza impanuka, turimo gukorana n’izindi nzego ndetse na Polisi mu gufatanya kugira ngo habeho imikoranire byiza, no kugira ngo abamotari babone aho baparika.”
Yongeraho ati: “Turashishikariza abamotari kudahagarara mu kajagari cyangwa ahatemewe, kuko bishobora guteza impanuka no guhungabanya umutekano. Ubuyobozi buri kubishakira igisubizo, ariko na bo bakwiye kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko y’umuhanda.”
Mu Mujyi wa Rubavu hakoreramo abamotari basaga 1.500, mu gihe mu Rwanda hose hari abamotari basaga 46.000 mu gihe abagera ku 26.000 muri abo bakorera mu mujyi wa Kigali