Nyabihu: Imyaka 3 irashize bagitegereje ingurane z’ibyabo byangijwe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kinyababa, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze imyaka 3 basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi, bakaba bifuza ko inzego bireba zabafasha kubona ingurane.

Abo baturage bavuga ko batewe igihombo n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi kuko wangije imitungo yabo inyuranye harimo imyaka, amashyamba n’ibiti by’imbuto ziribwa, bikaba byarabaye mu 2023 bakabarirwa imitungo yabo ariko bababazwa n’uko bahora basiragizwa imyaka ibaye 3.

Ndayambaje Augustin yagize ati: “Mu mpera z’umwaka wa 2022 ni bwo REG, yanyujije mu mirima yanjye banyangiriza imyaka, barambariye ntegereza ingurane ndaheba, ibi binteza igihombo kuko ingendo nkora buri munsi zonyine zinsaba amafaranga njya kwishyuza, yewe hari n’abo natse inguzanyo mbabwira ko nzabishyura na bo bamfata nk’umwambuzi, kuko nyine REG yanze kunyishyura.”

Ndarigendana Jean Baptiste yagize ati: “Njyewe banyangirije ishyamba n’imyaka ndetse n’ibiti by’avoka, bambariye amafaranga agera ku 578 000Frw, ariko ayo yose nta na rimwe ndishyurwa, kugeza ubu ni uko twumva ngo hari abishyuwe, twifuza ko batwishyura ni ubwo aya mafaranga yatinze ariko yatugirira umumaro, tukikura mu bukene, cyangwa tugakuramo indi sambu.”

Umukozi wa REG, ishami rya Nyabihu Mutsindashyaka Martin, avuga koko ko hari abaturage batarahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi, ariko ko mu minsi mike iki kibazo kiba cyabonewe igisubizo.

Yagize ati: “Hari bamwe mu bamaze kwishyurwa gusa abagifite ibibazo baza kuri REG, tukareba uko ikibazo giteye yenda niba hari ibindi bikenewe kugira ngo bariya baturage bavuga ko batarahabwa ingurane bishyurwe.”

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, bagera ku 100 ni bo bavuga ko batarahabwa ingurane hakaba hashize imyaka 3.

Imyaka itatu irashize, abaturage batuye ahanyujijwe umuyoboro nta ngurane bahawe
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE