Rutsiro: Ivuriro rya Gakeri ryabarinze guhekwa mu ngobyi bagiye kwivuza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rurara Umurenge wa Mushonyi barishimira ko batagikora urugendo runini bajya kwivuza kubera Ivuriro ribegereye rya Gakeri riri hafi yabo. Bahamya ko mbere bagorwaga no kugeza abarwayi kwa muganga mu gihe batunguwe mu masaha y’ijoro.

Abo baturage bavuga ko ivuriro rya Gakeri ryabaye igisubizo kuri bo n’imiryango yabo kuko ngo hari ubwo bakoreshaga ingobyi bajyanye kwa muganga umuturanyi warembye by’umwihariko mu gihe babaga batunguwe mu masaha y’ijoro bikabasaba gukora urugendo rw’Isaha irenga bamuhetse.

Goreth Mukamana umuturage waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Iri Vuriro ryatubereye igisubizo hano. Mbere nkatwe baturage batuye muri uyu mubande by’umwihariko muri uyu Mudugudu, twakoreshaga ingobyi, abagabo bagaheka umurwayi bagakora urugendo bamujyanye ku Bitaro Bikuru bya Murunda. Reba gukura ingobyi hano ukagezayo umurwayi ntabwo byari byoroshye.”

Yakomeje agira ati: “Ariko ubu, Leta yacu yatuzaniye Ivuriro, rituvurira ku gihe, uwo bananiwe bakamwohereza i Murunda cyangwa muri Biruyi. Ntacyo twabashinja, ni ivuriro ridufatiye runini.”

Kalisa Alfred we yagize ati: “Twakuraga umurwayi hano tukamugeza i Murunda icyuya cyaturenze. Impamvu yari ubushobozi buke bwo kuba muri ayo masaha y’ijoro tutabona uko dutumiza imodoka ndetse n’imiterere y’aho dutuye kuko ntitwegereye umuhanda. Twamushyiraga mu ngobyi, tukagerayo bigoranye, ariko ubu turashimira Leta yaduhaye Ivuriro rya Gakeri ubu rikora neza.”

Aba baturage bavuga ko Ivuriro ryubatswe hari gushira imyaka 5 ariko rikaba ritarahise ritangira gukora, bakavuga ko ngo imyaka igiye kuba 2 rikora neza ari na yo mpamvu bavuga ko bashimishijwe n’uko kugeza muri icyo gihe nta muturage urongera guhekwa mu ngobyi cyangwa ngo arembere mu rugo cyangwa ngo bagorwe no kugera aho bivuriza ku gihe.

Angelique Nyiramana, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ivuriro rya Gakeri ryaratugobotse, ryatworohereje urugendo. Ubu dufite amashimwe, kuko ntawe ukirembera mu rugo. Urarwara ukajyayo mu minota nk’itanu gusa wabura ubwishyu bakagukopa ukajya gushaka amafaranga ukaza ukishyura.”

Nyiramvukiyehe Epiphanie, ukorera muri iryo Vuriro, yabwiye Imvaho Nshya ko na bo bishimira imikoranire bafitanye n’abaturage bigendanye n’uburyo babagana ndetse agaragaza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo batange serivisi nziza.

Yagize ati: “Ku ruhande rwacu, abaturage batugana tubakira neza bagasuzumwa neza, bakabona imiti neza kandi natwe turishimira ko ‘Mituelle de Sante’ idufasha.

Muri make, abaturage turabizeza gukomeza kubafasha neza kandi ku gihe, kuko dufite imiti n’ibindi byose bitworohereza mu kazi turabibona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Janvier Ntihinyuka, yabwiye Imvaho Nshya ko abo baturage bubakiwe ivuriro koko kandi ko bazakomeza gufashwa kugira ngo ubuzima bwabo bumere neza.

Yagize ati: “Ni byo koko abo baturage bahawe ivuriro hafi kugira ngo bajye babasha kwivuza batavunitse. Ni gahunda ya Leta gufasha abaturage, kandi tuzakomeza kureba niba hari icyakoroshya ubuzima bwacu tubafashe.”

Avuga ko kenshi bakunda kuganira n’abakorera muri iryo vuriro rya Gakeri, babasaba kujya bita ku baturage babagana babaha serivisi nziza.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE