Nyabihu: Aba mu nzu yubakiwe y’ikirangarizwa gifungishije inzugi z’ubwiherero

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Niyizamurera Olive, utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, aratabaza ubuyobozi asaba kuzurizwa inzu yatangiye kubakirwa n’Akarere, ariko imyaka igera kuri itanu ikaba itaruzura.

Uwo mubyeyi w’abana barimo abato, avuga ko kubaho mu nzu ituzuye byabashyize mu buzima bubagoye, aho imbeho, umuyaga, imibu n’udusimba bibatera ibibazo by’ubuzima ndetse n’umutekano.

Yagize ati: “Akarere kansabye gushaka amatafari ndayashaka, banyizeza kuzamfasha kuzamura inzu no kuyimpa ikinze. Ariko bageze hagati badusaba kuyijyamo n’ubwo ibikuta bitari byuzura. Ubu tubayeho nabi, kuko inzugi baduhaye ni izari zagenewe ubwiherero. Umuyaga urinjiramo, imibu iradutera.”

Akomeza agira ati: “Hari n’igihe abajura binjiye mu nzu baranyiba, kuko urabona inzugi ntizifashije, iyo nziritseho n’agatenge bucya nsanga bagakuyeho mbese nibera mu kirangarizwa gishobora gushyira ubuzima bwanjye mu kaga n’abanjye”.

Bamwe mu baturanyi ba Niyizamurera bavuga ko bibatera impungenge kubona umuryango mugenzi wabo warashyizwe mu nzu idatunganye, ikaba ibatera ubwoba ko abana bazahura n’indwara zifitanye isano n’imibereho mibi.

Umwe muri bo yagize ati: “Biratubabaza kubona akarere gashyira abaturage mu nzu zitarangiye, byagera no ku rwego rwo gukinga inzugi z’ubwiherero. Twifuza ko ubuyobozi bwashaka uburyo iyi nzu yuzura, natwe tugatanga umuganda kugira ngo uyu muryango ubashe kubaho neza.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yemeza ko koko hari inzu zItaruzura ariko ko hari gahunda yo kuzikurikirana, ndetse anasaba abaturage kugira uruhare mu kuzuzanya n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Birashoboka ko hari inzu zimwe zitaruzura, ariko uko ubushobozi buboneka tuzagenda tuzuzuza. Ariko kandi si byiza ko umuturage udafite ubumuga ategereza byose kuri Leta. Niba yarahawe inzugi 2 yakishakamo ubushobozi agashaka izindi, cyangwa agahoma. Ibya ziriya nzugi z’ubwiherero tuzabikurikirana, turebe niba ari byo koko kandi haboneke izagenewe inzu yo kubamo.”

Niyizamurera n’abana be bakomeje gusaba ubuyobozi ko bwabafasha kubuzuriza inzu kugira ngo bave ku kirangarizwa kibateza umutekano muke aho bajya kugiheka bakumva imibu n’ibindi bikoko birimo injangwe n’isiha byabateye mu nzu.

Niyizamurera aba afite ubwoba kubera inzu ye idakinze
Inzu ya Niyizamurera ikingishijwe inzugi zo ku bwiherero
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE