Nepal: Bigaragambije bamagana kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga hapfa 19

Nepal: Bigaragambije bamagana kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga hapfa 19

Abantu 19 bapfuye abandi benshi barakomereka muri Nepal nyuma y’imyigaragambyo yashyamiranyije abigaragambya n’inzego z’umutekano  yamaganaga kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Abantu ibihumbi bigaragambya biyise  ‘Generation Z’ bateraniye hafi y’Inteko Ishinga Amategeko i Kathmandu, bamagana icyemezo cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, X (Twitter) na YouTube n’izindi.

Leta ya Nepal iherutse gushyiraho  itegeko rigamije kugenzura imbuga nkoranyambaga, aho Leta  yasabye imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, X/Twitter, YouTube n’izindi kwiyandikisha muri Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga kugira ngo zibe zemewe mu gihugu.

Mu cyumweru gishize, inzego za Leta zategetse guhagarika imbuga nkoranyambaga 26, kuko zitari zujuje ibyo zisabwa.

Iyo Minisiteri yatangaje ko iryo tegeko rigamije  kurwanya amakuru y’ibinyoma, urwango n’amagambo mabi n’uburiganya bukoreshwa kuri murandasi.

Minisitiri w’Itumanaho muri Nepali, Prithvi Subba, yabwiye BBC ko ubwo abaturage bari mu myigaragambyo polisi yakoresheje uburyo bwo kubatatanya no kugabanya ibyago byatuma benshi bayigwamo.

Gusa abigaragambya bavuga ko imbuga nka Instagram zifite abazikoresha barenga miliyoni muri Nepal kandi  benshi bazifashisha mu kwidagadura, kumenya amakuru n’ubucuruzi.

Abantu 19 baguye mu myigaragambyo muri Nepal
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  2. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  3. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  4. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  5. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20